skol
fortebet

Icyo wamenya ku modoka ziguruka zatangiye kugeragezwa muri USA

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cyo muri Amerika kigenzura ingendo zo mu kirere (FAA) cyatanze uruhushya rwo kugerageza imodoka ifite ubushobozi bwo kuguruka no kugendera ku butaka yakozwe na Sosiyete yo muri California yitwa Alef Automotive.

Sponsored Ad

Izi modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi ni bwo bwa mbere zahabwa uburenganzira bwo kugeragerezwa muri Amerika nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Alef yatangaje ko izi modoka ziswe ’Model A’ ari iza mbere zishobora kuguruka ariko zikaba zanatwarirwa ku butaka ndetse abazitwaye bakaziparika nk’uko bikorwa ku zisanzwe nta gihindutse.

Zakoranywe ubuhanga buhanitse aho zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri zikaba zagenda ibilometero birenga 300 ku butaka n’ibindi birenga 170 mu kirere.

Ni imodoka zimaze imyaka umunani zikorwa, aho abantu bane bari inshuti bakuye igitekerezo cyo kuzikora kuri filime barebye yiswe ’Back to the Future’ babonamo imodoka ziguruka, bikavugwako zizaba ziganje mu myaka iri imbere, biyemeza gutangiza uruganda ruzikora.

Kuri ubu nyuma yo kwemererwa kuzimurika no gukomeza ubushakashatsi bugamije kunoza imikorere yazo, biteganyijwe ko imodoka ya mbere yo muri ubu bwoko izagezwa ku isoko mu 2025 aho izaba igura ibihumbi 300$ ni ukuvuga arenga miliyoni 300 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Alef, Jim Dukhovny, yavuze ko bishimiye uruhushya bahawe rwo gukomeza gukora kuri izo modoka, agaragaza ko bizafasha abaturage kubona ikoranabuhanga rishya mu bijyanye n’ubwikorezi.

Kuri ubu muri Amerika ibigo byinshi byasabye impushya zo gukora bene izo modoka ariko ngo Alef ifite umwihariko w’uko izayo zishobora kuguruka no kugendera ku butaka zigaragara nk’imodoka zisanzwe ndetse zishobora no guparikwa ahasanzwe nta zindi mbogamizi.

Alef igaragaza ko uruhushya yahawe rwemerera izo modoka kutarenza umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha, uyitwaye nazajya ashaka kwihuta azajya ayigurutsa akagera iyo agiye vuba.

Ku rundi ruhande ariko nubwo FAA yatanze uruhushya, iki kigo kiracyakeneye uruhushya ruzaturuka mu kigo gishizwe iby’ingendo zo ku butaka kugira ngo imodoka zacyo zemererwe kugenda ku mihanda y’iki gihugu.

Umushinga ukimara gutangizwa mu 2015, mu myaka itatu gusa igice kizajya gifasha izo modoka kuguruka cyari cyatangiye kugeragezwa, ndetse imodoka yose mu 2019 yari yuzuye hategerejwe ko yahabwa uburenganzira bwo kuyigerageza, binyuze mu guhabwa ruriya ruhushya rwatanzwe na FAA.

Amerika ni igihugu giteye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ikorwa ry’imodoka ku buryo nibura ku mwaka hubakwa izigera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa