skol
fortebet

Ingendo z’indege zongeye guhabwa karibu muri muri Sudan

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi muri Sudan bwashishikarije sosiyeti zitwara abantu mu kirere kongera gusubukura ingendo zazo z’indege muri Sudan, nyuma yo kuzihagarika kubera umutekano muke uhamaze amezi 4

Sponsored Ad

Ni Yuma y’uko urugendo rwambere rw’indege rwo kugenda no kugaruka EgyptAir yakoreye muri Sudani rugenze neza nta nkomyi.

Kuva mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka nta ndege yinjiraga cyangwa ngo isohoke muri Sudan kubera imirwano yari ishyamiranije Igisirikare cy’igihugu n’umutwe wa RSF.

EgyptAir flight yakoze urwo rugendo yari itwaye abagenzi barenga 100 bavuye mu murwa mukuru wa Misiri ,Cairo berekeza mu mugi w’ubucuruzi uri mu burasirazuba bwa Sudan mu gitondo cyo kuwa 8 Nzeri 2023, indege yanasubiye mu misiri nta nkomyi n’imwe ibayeho.

Goverineri w’umugi Fathallah Haj Ahmed yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwa EgyptAir muri Sudan ari ikimenyetso cy’umutekano indege zinjira mu gihugu zifite.

Ati”Ubu n’ubutumwa butanzwe ku isi hose ko ubu muri Sudan ari amahoro n’umutuzo . bityo sasiyeti zitwara abantu mu kirere zikwiye gusubukura ingendo zazo zizeye umutekano 100%

Sudan yari yafunze ikirere cyayo mu kwezi kwa 4 uyu mwaka , nyuma y’ibibazo byavutsebigakurura imirwano hagati y’igisirikare cy’igihugu n’umutwe w’inkeragutabara wa Rapid Support Forces (RSF)

Kuwa 15 kanama ,abategetsi b’urwego rugenzura ikirere muri Sudan batangaje ko ikirere cyongeye kuba nyabagendwa cyane mu Burasirazuba bw’Igihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa