skol
fortebet

Iyuwani rya China ryaguye ku rugero rwo hasi cyane imbere y’idorari rya US

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ifaranga (currency) ry’Ubushinwa rizwi nka Yuan ryaguye ku rugero rwo hasi rutabayeho mbere ugereranyije n’Idorari rya Amerika

Sponsored Ad

Iyuwani (Yuan) rijya ku isoko mpuzamahanga ubu ryaguye ku gipimo cyo hasi cyane kuva amakuru y’ibi bipimo yatangira kuboneka mu 2011.

Ifaranga rikoreshwa imbere mu Bushinwa naryo ryaguye ku rugero rwo hasi cyane kuva ku kaga mu by’imari ku isi kabaye mu 2008.

Idorari ryo rikomeje kongera agaciro karyo ugereranyije n’andi mafaranga akomeye, nyuma y’uko Banki nkuru ya Amerika nanone yongereye inyungu ku nguzanyo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Hagati aho, kuwa gatatu amasoko y’imigabane akomeye muri Aziya yaraguye.

Isoko ry’imigabane rya Hang Seng rya Hong Kong na Kospi rya Korea y’Epfo yamanutseho hejuru ya 2% mu gihe Nikkei ry’Ubuyapani ryaguyeho hafi 1.5%.

Banki nkuru y’Ubushinwa - People’s Bank of China (PBOC) - imaze igihe igerageza guhendesha iyuwani kugira ngo igabanye umuvuduko ririmo kugwaho, kandi inagabanya ingano y’amafaranga y’amahanga banki zaho zigomba kugira.

Mu gihe cyashize, Washington yashinje Ubushinwa kugusha ku bushake iyuwani (Yuan) ryabwo kugira ngo ibyo bwohereza hanze bikomeze guhenduka naho ibyinjira biva muri Amerika bihende.

Mu gihe idorari rikomeye ryiganje ku masoko y’isi, ntabwo bizapfa guhindura gahunda ya banki nkuru ya Amerika yo gukomeza kuzamura inyungu ku idorari.

Dimitri Zabelin wo muri Kaminuza ya London School of Economics ati: “Idorari rikomeye ririmo gukora ku isoko rya Amerika.

“Ni ikintu gikomeye ariko ntabwo gihambaye nk’impungenge z’imbere muri icyo gihugu ku izamuka ry’ibiciro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa