Leta ya Tuniziya yatangaje ko isigaranye Lisansi y’icyumweru kimwe gusa
Yanditswe: Monday 10, Oct 2022
Urwego rushinzwe ingufu n’ibikomoka kuri Peterori muri Tuniziya (UGTT) rwa buriye ko igihugu gisigaje mu kigega Lisansi yakoreshwa mu cyumweru kimwe gusa, ni ukuvuga iminsi 7 ikigize.
Urwego rushinzwe ingufu n’ibikomoka kuri Peterori muri Tuniziya (UGTT) rwa buriye ko igihugu gisigaje mu kigega Lisansi yakoreshwa mu cyumweru kimwe gusa, ni ukuvuga iminsi 7 ikigize.
Ni mugihe ibigega bishobora kunganira ihari bitegerejwe mu minsi 60 igize ukwezi kose.
Uku bimeze ,byatumye ibimodoka binini na za rukururana biteza umuvundo mu murwa mukuru wa Tunis ,bitegereje ko bibona Risansi yo gukoresha.
Minisitiri ushinzwe ingufu Naila Nouira, yahakanye ko igihugu gifite Risansi nkeya cyangwa ko yagabanutse bikabije bitewe n’uko Leta yananiwe kwishyura sosiyeti ziyicuruza.
Yashimangiye ko byatewe n’uko abafite ibinyabiziga batwara risansi nyinshi badakeneye gukoresha ,ahubwo bagamije kuyizigama.
Uyu yakomeje abwira Bbc yanditse iyi nkuru ko ibigega byuzuye risansi ubu byamaze kurekurwa ,kuburyo byitezwe ko bizunganira igihugu mu minsi myinshi iza.
Ibihugu byinshi ku mugabane w’afurika n’uburayi ,bakomeje guhangana nizamuka rikabije ry’igiciro cya Essance, hakiyongeraho no kutabona ihagije ibinyabiziga mu bihugu bimwe na bimwe bidafite politiki ihamye yo kwita ku baturage.
Zimwe mu mpamvu zitangwa na za gouverinom ngo ni intambara uburusiya bwasoje kuri Ukraine yatumye ubwikorezi buzamba ndetse n’ibiribwa ku masoko birahenda ku kigero kitaherukaga kubaho mu binyejana bishize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *