skol
fortebet

Min. Edouard yasabye Abanye Rubavu kubungabunga impano bagenewe n’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, mu birori byabereye mu karere ka Rubavu.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe yatashye ku mugaragaro ibikorwaremezo byatanzwe nk’impano ya Perezida Kagame ku baturage bo mu karere ka Rubavu, baherutse kwibasirwa n’ibiza.

Ni umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero, ugomba gutuzwamo imiryango irenga 110, ukaba ugizwe n’imihanda, amashuri, ivuriro, isoko n’agakiriro.

Ibi byose bikaba byaruzuye muri uyu mwaka, bitwaye arenga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ibi bikorwaremezo byatashywe i Rubavu (ahizihirijwe umunsi wo kwibohora ku rwego rw’igihugu), no hirya no hino mu tundi turere tw’igihugu hatashywe ibikorwaremezo byiganjemo amazu yubakiwe abaturage batishoboye.

muri aka Karere ka Rubavu hanizihirijwe umunsi mukuru wo kwibohora ku rwego rw’igihugu Minisitiri w’intebe Eduard Ngirente yamuritse umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugerero Umukuru w’Igihugu Paulo Kagame yageneye abahatuye.

Hashize umunsi umwe imiryango 120 itujwe muri uwo Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu, mu batujwe muri uyu mudugudu harimo na bamwe mu basenyewe n’ibiza.

Ni umudugudu ufite ibikorwa remezo nkenerwa byose, ibi birimo amashuri cyane ay’incuke, agakiriro, isoko, imihanda, ibibuga by’imikino n’ibindi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo Kwibohora mu karere ka Rubavu, Minisiteri Eduard Ngirente yabasabye kuwubungabunga no kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwiteza imbere mu ngeri zose.

Minisitiri Eduard yagize ati” ntacyo byaba bimaze kubaha ibikorwa remezo nk’uyu mudugudu, nyuma tugasanga hari abicwa n’inzara, bananiwe kohereza abana ku ishuri kandi aricyo wubakiwe. Rero ni mwohereze abana ku ishuri, kugirango bagirire igihugu akamaro n’imiryango yabo muri rusange”

Yakomeje avuga ko Ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu I Gihugu gikomeje kubihanganisha.ariko kandi twahisemo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka nabyo mu buryo bwo kubakura muri iryo curaburindi.

Inzu zatujwemo abantu mu mudugudu kandi zigizwe n’ibyumba 2, igikoni, ubwiherero, ibikoresho n’ibiribwa bibafasha gutangira ubuzima bushya binjiyemo. Bagikubita amaso imiterere y’umudugudu w’icyitegererezo batujwemo bihuriranye n’imyaka 29 yo kwibohora, bavuga ko iyi ntambwe yagezweho ari iyo kwishimirwa.

Aha muri uyu mudugudu w’icyitegererezo kandi hari imishinga izafasha mu mibereho y’abaturage bahatuye.

Aha harimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’ubworozi bw’inkoko aho ku ikubitiro abatujwe muri uyu mudugudu bahawe inkoko ibihumbi 7200.

Tariki 4 Nyakanga ni Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, umunsi uri bwizihirizwe mu Karere ka Rubavu ku rwego rw’igihugu, hanatahwa ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugero.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa