skol
fortebet

Mu minsi itanu Abaturage b’Ubuhinde bazaruta ab’Ubushinwa-ONU

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko bitarenze mu mpera y’iki cyumweru Ubuhinde buzaca ku Bushinwa bukaba igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abaturage benshi.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko abaturage b’Ubuhinde bazagera kuri 1,425,775,850 mu mpera y’uku kwezi kwa Mata, nkuko bigaragazwa n’amakuru mashya ya ONU.

Mu cyumweru gishize, irindi shami rya ONU ryateganyaga ko Ubuhinde buzaca ku Bushinwa hagati muri uyu mwaka.

Ibi bihugu byo ku mugabane w’Aziya bimaze imyaka irenga 70 byihariye abarenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’abatuye isi.

Mu itangazo, ishami rya ONU rishinzwe ubukungu n’imibereho, DESA (Department of Economic and Social Affairs), ryagize riti: "Ubushinwa vuba aha buzahara [buzatanga] umwanya bwari bumaranye igihe kirekire nk’igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abaturage benshi".

Iryo tangazo ryongeyeho ko "kubera urujijo rujyanye n’igereranya no guteganya abaturage, itariki nyirizina Ubuhinde bwitezweho guca ku Bushinwa mu ngano y’abaturage ni iyo gucishiriza [kugereranya] kandi ishobora guhinduka".

Mu cyumweru gishize, ishami rya ONU ryita ku baturage (UNFPA/FNUAP) ryari ryavuze ko hagati muri uyu mwaka wa 2023, Ubuhinde buzarusha Ubushinwa abaturage miliyoni 2.9.

Ikigero cy’imbyaro mu Bushinwa cyaragabanutse mu bihe bya vuba aha bishize, mu mwaka ushize abaturage babwo baragabanutse ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 1961.

DESA, rya shami rya ONU, yavuze ko abaturage b’Ubushinwa bashobora kugabanuka bakagera munsi ya miliyari imwe mbere yuko iki kinyejana kirangira.

Yongeyeho iti: "Ku rundi ruhande, abaturage b’Ubuhinde bitezwe gukomeza kwiyongera mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo".

Ariko mu Buhinde ikigero cy’imbyaro na ho kirimo kugabanuka, aho cyavuye ku kigero rusange cy’abana 5.7 ku mugore mu mwaka wa 1950, kigera ku kigero rusange cy’abana 2.2 ku mugore muri iki gihe.

Mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, abaturage b’isi barenze miliyari 8.

Ariko inzobere zivuga ko ubwiyongere bw’abatuye isi butarimo kwihuta nkuko mu gihe cyashize bwari bumeze – ubu buri ku kigero cyo kwiyongera gahoro cyane cya mbere kibayeho kuva mu mwaka wa 1950.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa