skol
fortebet

Nigeria : Amajyaruguru yashyizwe muri guma murugo nyuma yo gusahurwa ibiryo

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru muri Nijeriya yategetse abaturage bo muri iyo ntara kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’umunsi wose, ni ukuvuga amasaha 24 awugize.

Sponsored Ad

Ni icyemezo cyafatiwe abo mu ntara ya Adamawa iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko ububiko bw’ibiribwa n’ubuhunikiro biri mu mugi wa Yolo byose bisahuwe bikezwa n’abaturage.

Abantu babarirwa mu maja bafashwe na Camera barimo gusenya ibigega birimo ibiribwa, bikorera imifuka yuzuye ibinyampeke n’ibindi bikoresho byifashishwaga muri izo nyubako.

Abaturage bakoze ibyo nyuma yo kugongwa n’igiciro cy’ibiribwa gihanitse kugera ubu. Kandi ngo leta ntacyo iri gukora ngo boroherwe no kubona icyo kurya.

Ku itegeko ryatanzwe na Guverineri w’Intara, Ahmadu Umaru Fintiri ukuriye urwego rw’umutekano yanyanyagije abapolisi mu baturage kugirango amasaha ya guma mu rugo yashyizweho yubahirizwa mu gihe hakorwa iperereza.

Mu kwezi gushize, Nijeriya yakuyeho gahunda yo kunganira abaturage ku giciro cya lisansi, bituma ibiciro by’ibiribwa na peteroli bizamuka bikabije.

Ibi ni nabyo byakururiye abaturage kwirara mu bubiko bw’imyaka muri icyo gihugu maze barasahura karahava.

Ubukungu muri Nigeriya bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19 nk’ahandi hose ku isi . gusa ibyemezo igihugu cyafashe byo gukuraho inyunganizi ihabwa rubanda biri gutuma benshi bakora ibikorwa bisa no gusenya igihugu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa