skol
fortebet

Nijeriya:Perezida yashyizeho ingamba zigamije koroshya imibereho y’Abaturage

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Nigeriya, Bola Tinubu yatangaje ko hari ingamba ari gufata zigamije kugabanya igiciro cy’ubuzima buri hejuru mu banya Gihugu kuri ubu.

Sponsored Ad

Uyu mutegetsi atangaje ibi nyuma y’imvururu zikomeye zatejwe n’abaturage, aho bamwe muribo biraye mu bubiko bw’imyaka bakayisahura ari nako bangiza kubera umujinya w’inzara no kubura ibyo kurya.

Mu butumwa yanyujije kuri Televiziyo y’Igihugu, Mr Tinubu yavuze ko yategetse ko harekurwa Toni ibihumbi 200 000 z’ibinyampeke zikoherezwa mu baturage.

Perezida Tinubu kandi yijeje kuzamura umushahara fatizo, mu buryo bwo gutuma umushahara ugirira akamaro abawuhabwa no gufasha by’umwihariko abakora utuzi duciriritse.

Yongeyeho ko nk’umukuru w’Igihugu yumva neza akaga abaturage be barimo nyuma y’uko leta ikuyeho inkunga yayo yongeraga ku kiguzi cya Peteroli. Gusa avuga ko byunguye Igihugu Miliyali 1.3 $ n’ubwo icyo cyemezo cyatumye haba imyigaragambyo ikomeye.

Ati”Ndumva neza akaga k’inzara kakuruwe n’ibyemezo leta yafashe, gusa nta bundi buryo bwashobokaga bwo kwikura mu gihombo nka leta. ndabizeza ko ingamba zafashwe zigomba kudusohora mu bihe by’inzara turimo bidatinze”

Perezida Tinubu kandi yatangaje ko Leta yashoye akayabo ka miliyoni 129 $ mu kugura Bus 3000 zizafasha koroshya ingendo ku banya gihugu no guhangana n’igiciro cy’ubwikorezi cyari kimaze gutumbagira.

Gusa uyu mutegetsi wa Nigeriya yasabye abaturage kugira ukwihangana mu gihe ingamba zigamije kuzahura ubukungu ziri gushyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa