skol
fortebet

ONU yatangaje inzara ikabije ku banya Somaliya, iranabatabariza

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inzara iravuza ubuhuha ku miryango imwe n’imwe mu bice bitandukanye bya Somalia,nkuko byatangajwe na Martin Griffiths usanzwe atabariza abari mu kaga.

Sponsored Ad

Inzara iravuza ubuhuha ku miryango imwe n’imwe mu bice bitandukanye bya Somalia,nkuko byatangajwe na Martin Griffiths usanzwe atabariza abari mu kaga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu murwa mukuru wa Mogadishu, yavuze ko afite ibimenyetso bifatika ko inzara ivuza ubuhuha mu bice byo mu majyepfo yo hagati muri Somalia ,cyane mu mezi yo mu kwa 5,ukwa 10 n’ukwa 12

Ibyo yabivuze nyuma y’urugendo yagiriye i Baidoa mu ntara ya South-West muri Somalia- akarere k’icyo gihugu kugarijwe n’inzara kurusha utundi kubera uruzuba rwibasiye uburasirazuba bwa Afurika kuri ubu.

mu bihe bigera kuri bine by’imvura bishize itagwa , icyo gice gikomeza kwakira abantu bashya nyamara ntacyo bagisangana gishobora kubatunga.

iri zuba ryibasiye Somaliya kuri ubu,amashyirahamwe yigenga avuga ko ryatumye abagera kuri miriyoni 1 basuhutse bagata ibgo nzabo kubera inzara.

ayo mashyirahamwe kandi yakomeje avuga ko urwo ruzuba arirwo rwambere rucanye igihe kirekire mu ihembe rya afurika mu myaka 40 ishize.

Abaturage bo muri Kenya, Ethiopia na Somalia birabagoye kubona byoroshye icyo kurya, mu gihe abandi babarirwa muri miriyoni 22 muri ako karere bashobora kwibasirwa n’inzara iterwa n’amapfa.

Kuba ibintu bimeze gutya, biraterwa n’urusobe rw’ibiza bitandukanye kandi nta kimenyetso kigaragaza ko bizagenda neza mu maguru mashya

Ihindagurika ry’ibihe ni imwe mu mpamvu zikomeye itera inzara, mu gihe intambara muri Ethiopia na Sonalia, n’izamuka ry’ibiciro ryakuruwe n’intambara Ukraine irwana mo n’Uburusiya byakomeje ikibazo kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa