skol
fortebet

ONU: yateguje icyorezo cy’inzara ku basivire mu Ntara ya Gaza bidatinze

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi nshingwa bikorwa w’ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, Cindy McCain, aravuga ko abasivili mu ntara ya Gaza, “bashobora guhura n’inzara bidatinze”.

Sponsored Ad

Mw’itangazo, ryo kuwa kane Umunyamerika McCain yagize ati: “Nta biribwa nta mazi mu by’ukuri biri muri Gaza, kandi harimo kugera bike cyane mu bikenewe, bibasha kwambuka imipaka.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ati: “Nta kuntu dushobora gukemura ikibazo cy’inzara ubu, urebye ibikenewe, kandi hakora umupaka umwe gusa byambukiraho. Icyizere cyonyine dufite, ni uko undi uzafungurwa, abashinzwe ubutabazi bakabasha kugeza muri Gaza ibiribwa byo kurengera ubuzima” nta nkomyi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yavuganye n’umuminisitiri wa Isiraheli, Benny Gantz, ibyerekeye kwongera ibikorwa no kwihutisha infashanyo y’ubutabazi muri Gaza. Ibi byatangajwe na deparitema ya Leta muri Amerika ejo kuwa kane.

Iyi deparitema yongeyeho ko mu biganiro byabo, Blinken yanagaragaje ko bikenewe kugabanya umwuka mubi muri Sijordaniya, harimo urugomo rw’intagondwa rwiyongera, aho abantu bacumbitse.

Mw’ijoro ry’ejo kuwa kane, igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyatanze litiro 4,000 z’amazi n’amapaki 1,500 y’ibiribwa bihiye, mu bitaro by’i Shifa.

Igisilikare cya Isiraheli cyanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter kigira ruti: “Imibereho myiza y’abasivili harimo abarwayi n’abakozi b’ibitaro, ikomeje kuba intego yacu y’ibanze”.

Isiraheli, ejo yategetse abanyepalestina kuva mu mijyi ine yo mu majyepfo ya Gaza, bisa n’ibyerekana ko ibikorwa by’intambara bishobora kwiyongera ku barwanyi ba Hamas muri utwo turere aho abayobozi ba Isiraheli bari barabwiye abantu ko hari umutekano, bashobora kuhaguma.

Isiraheli yatanze amatangazo yanditse yamanuwe n’indege mw’ijoro ryose, abwira abasivili kuva mu mijyi ya Bani Shuhaila, Khuzaa, Abassan na Qarara, mu nkengero z’uburasizuba z’umujyi wa Khan Younis, umujyi munini wo mu majyepfo y’igihugu.

Abahatuye bavuze ko ako karere karimo ibibombe bikomeye bya Isiraheli, mw’ijoro ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa