skol
fortebet

Peterori igiye gucukurwa muri Uganda hari amahirwe ko izagezwa no mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi bwa Mahathi Infra Uganda Ltd, Steve Omenge Mainda, yahishuye imigambi ya Uganda yo kubaka umuyoboro (Pipeline) uzajya unyuzwamo peteroli uzava Bukasa, ugakomeza Bwerenga muri Kawuku ukagera mu Rwanda, mu rwego rwo gukiza imihanda kunyuzwamo ibikomoka kuri peteroli .

Sponsored Ad

" Twerekanye ko dushobora kandi twizera ko niturangiza uyu mushinga dushobora guhabwa uruhushya rwo gushyiraho umuyoboro uva Bukasa ujya mu Rwanda. Muri Amerika no mu Burayi ntabwo wabona ibigega bya lisansi ku muhanda kuko bakoresha gari ya moshi cyangwa impombo kandi dufite amafaranga n’ubushobozi bwo kubikora," uyu ni Mainda kuwa Gatandatu ushize ubwo yavuganaga na minisitiri w’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ruth Nankabirwa ubwo basuraga aho peteroli iva Bukasa iruhukira muri Bwerenga.

Uyu mushinga watangijwe mu Kuboza 2022, unyuzwamo litiro miliyoni 4.5 za lisansi ituruka Kisumu ikagera Bukasa-Bwerenga. Aha hari ikigega gifite ubushobozi bwo kwakira litiro miliyoni 70 za lisansi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Mainda yongeyeho ko uyu mushinga uzahindura ibintu mu bukungu bwa Uganda n’ubw’ibihugu by’ibituranyi nka Sudani y’Epfo, Congo, u Rwanda, u Burundi no mu bice bimwe bya Tanzania nka Mwanza, Bukoba na Musoma.

Minisitiri Nankabirwa yashimye abashoramari mu mugambi wo kubaka ibindi bigega bya lisansi byakwakira litiro miliyoni 70 byiyongera ku bisanzwe byakira litiro miliyoni 30 muri Jinja.

Ati " Niba umushoramari abona guhuza kuva hano kugera mu Rwanda hifashishijwe imiyoboro aho gukoresha amakamyo byafasha mu bijyanye n’ubucuruzi, guverinoma irabishyigikiye. Imihanda, amakamyo akoresha mu gutwara lisansi ikomeza kwangirika kandi dukoresha amafaranga menshi mu kuyisana tutibagiwe umubyigano n’impanuka...."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa