skol
fortebet

RD Congo: Ibiciro bya Lisansi byavuguruwe mu bice byose by’igihugu

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibyo mu mugi wa Kinshasa havuzwe ibura rya Risansi mu buryo butigeze bubaho mu myaka yatambutse.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibyo mu mugi wa Kinshasa havuzwe ibura rya Risansi mu buryo butigeze bubaho mu myaka yatambutse.

Ibi byatumye abayifite ari nke bashyiraho ibiciro bishakiye kandi no kuyibakuraho biba imbogamizi ku banye Congo benshi basanzwe bakoresha ibinyabiziga mu kazi kabo ka buri munsi.

Si ibyo gusa kuko havuzwe n’ihungabana mu ngendo z’abanyeshuri basanzwe bakoresha imodoka rusange mu kugera ku bigo bigaho, aho bimwe byanafunze kubera kubura abanyeshuri.

Kuri ubu Leta yamaze gushyiraho igiciro ntarengwa kuri Litiro ya Lisansi bitewe n’igice uherereyemo.

Urugero ni nko muri Congo y’uburasirazuba buhana Urubibe n’Urwanda, ritiro imwe ya Lisansi itagomba kurenza Amadorari 1,69 USD ni ukuvuga 1700 Rw.

Ibi biciro nti byishimiwe n’Abakongomani bavuga ko bihanitse cyane ,leta ikwiye kugira icyo ibafasha.

Bamwe mu baganiriye na Radio Okapi bayibwiye ko bari buhitemo guparika ibinyabiziga byabo kuko batajya babibonera risansi byoroshye.

Kurundi ruhande ariko ,hari abiruhukije bavuga ko Leta yabo ibatabaye kuko ibakijeje ba rusahurira mu nduru bari bamaze kuzamura risansi hafi kugera ku madorari 3$ ni ukuvuga 3k kuri ritiro ya risansi.

Mu bihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, DR Congo niyo yarisigaye itarazamura ibiciro bya Risansi cyangwa ngo iyibure. Kuba byarabagezeho mu minsi ishize, Leta yavuze ko ari uko yo yakomeje gukingira ikibaba umuturage wayo.ariko ngo ubu ibintu byagombaga guhinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa