skol
fortebet

RD Congo ntiyatanzwe mu bitabiriye inama y’ibihugu by’Ibihanganjye BRICS

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika ya demukarasi ya Congo yitabiriye inama y’ibihugu by’ibihangange bihuriye mu muryango BRICS ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Iyi nama irabera muri Afurika y’Epfo guhera kuri uyu wa 22 Kanama 2023, yitabirwe n’abakuru b’ibihugu bigize BRICS, keretse gusa Vladimir Putin w’u Burusiya wahagarariwe na Minisitiri w’ubunanyi n’amahanga, Sergey Lavrov.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma 40 bitabira iyi nama. Byumvikana ko ibihugu 35 biritabira nk’ibyatumiwe, kandi bimwe muri byo byifuza kwinjira muri uyu muryango.

Mu bihugu byatumiwe harimo na RDC ndetse Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Michel Sama Lukonde yamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho yahagarariye Perezida Félix Tshisekedi muri iyi nama idasanzwe muri Afurika.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabanjirije iyi nama, yasobanuye ko hari ibihugu byinshi byifuza kwiyunga kuri BRICS, agaragaza ko abishyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa