skol
fortebet

Sudani y’Epfo niyo ifite imihanda mibi muri East Africa

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Banki y’isi yavuze ko Sudani y’Epfo nta nkunga y’ibikorwa remezo izabona kubera kutagira politiki isobanutse yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi.

Sponsored Ad

Iyi banki yashyizeho ibisabwa iki gihugu mbere y’uko gitangira guhabwa inkunga zo kubaka imihanda.

Inyigo yakozwe n’urwego rwa Africa y’iburasirazuba, Northern Corridor Transit and Transport Co-ordination Authority (NCTTCA), yarekana ko imihanga yo muri Sudani y’Epfo ariyo “mibi cyane” mu karere.

Imihanda yabaye mibi kurushaho nyuma y’imvura nyinshi iheruka kugwa yatumye iyari ihari itaba nyabagendwa kubera imyuzure n’ibyondo.

Itsinda rya banki y’isi riri mu murwa mukuru, Juba, kuganira uburyo iki gihugu cyafashwa kubaka imihanda.

Iryo tsinda rivuga ko iyo banki ifasha urwego rw’ubwikorezi rw’iki gihugu, ariko leta igomba gushyiraho inzego z’ubugenzuzi n’imari bisobanutse.

Bernard Aritua, umukozi wa banki y’isi ari i Juba yabwiye abanyamakuru ati: “Ni ikibazo cyo kuba nta buryo bwo gukurikirana buhari, aha niho tugeze mu biganiro na leta ya Sudani y’Epfo.

"Nta kamaro byaba bifite gutangira gushora imari udafite amategeko mbere na mbere.”

Minisitiri ushinzwe imihanda muri Sudani y’Epfo yasabye imbabazi abaturage kubera uburyo ari mibi, nyuma ya raporo ya ruriya rwego rw’akarere, NCTTCA.

Amakamyo arenga 1,500 atwaye ibiribwa amaze ibyumweru adashobora gukomeza inzira zayo mu gace k’uburengerazuba bw’iki gihugu.

Minisitiri w’imihanda, Simon Mijok Mijak, yavuze ko abakozi b’inzobere barimo gukora iyo mihanda kugira ngo mu minsi micye ayo makamyo abashe kugenda.

Omae Nyarandi umunyamabanga mukuru wa NCTTCA ati: “Imihanda muri Sudani y’Epfo iri ku rugero rwo hasi cyane, niyo mibi cyane, mu gihe ubona iyo mu Rwanda na Kenya igenda iba myiza kurushaho”.

Yongeyeho ko icyo Sudani y’Epfo ikeneye ari ugushyira ingufu muri politiki n’igenamigambi mu kubaka no gusana imihanda yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa