skol
fortebet

Tanzaniya bishe ikivunge cy’inyoni baziziza kubonera umuceri

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inyoni zisaga Miliyoni eshanu zo mu bwoko bwa quelea nizo byatangajwe ko zimaze gutsembwa mu kivunge muri Tanzaniya.

Sponsored Ad

Inzego z’ibanze zabibwiye itangazamakuru ry’imbere mu gihugu, ko kwica izonyoni byatewe n’uko zarimo zona umuceri ku muvuduko udasanzwe umenyerewe.

Izi nyoni ngo zimaze kwisasira hegitari zikabakaba 1000 zihinzeho umuceri mu gace ka Manyara gaherereye mu majyaruguru y’Igihugu kandi ibi byateje bahinzi igihombo kitagira ingano.

Mu gukumira icyo gohombo rero,ubutegetsi bwafashe icyemezo cyo gutsemba ubu bwoko bw’inyoni mu gikorwa kimaze iminsi ine gusa. Hifashishwa indege zitagira aba pirote zizwi nka Drones ziri kunyanyagiza umuti wica inyoni mu kirere gihinzemo umuceri.

Igitangazamakuru cya Tanzania Times reports cyanditse ko muri iyo minsi ine, byibura inyoni zibarirwa muri miliyoni 5 zimaze kuhasiga ubuzima.

Gikomeza kivuga ko izi nyoni zonaga byibura toni 50 z’umuceri ku munsi nkuko Gadman Mbuko ukora mu kigo cya Tanzania gishinzwe kwita ku bihingwa n’imiti yabibahamirije.

Ubwoko bw’inyoni bwa Quelea busanzwe bwibasira ahahinze umuceri n’ingano nk’ibihingwa zikunda mu buzima busanzwe.

Mu mwaka wa 2021 , Agashami ka L’ONU gashinzwe ibiribwa ku isi FAO katangaje ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara itakaza byibura Miliyoni 50 z’idorali buri mwaka kubera inyoni zibonera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa