Tanzaniya: Hazubakwa ikiraro hejuru y’inyaja nk’igikorwa remezo kiri mu bihanitse ku isi
Yanditswe: Monday 01, May 2023
Tanzaniya igiye kubaka ikiraro kizahuza Tanzania n’Ibirwa bya Zanzibar kugira ngo byorohereze urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’abaturage bayo, aho nibiramuka bikozwe, iki kiraro cya kilometero 50 kizaba ari icya mbere muri Afurika .
Ibi byavuzwe na minisitiri wungirije ushinzwe imirimo n’ubwikorezi, Godfrey Kasekenya mu Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 28 Mata, aho yashimangiye ko ibiganiro byatangiye ku itariki ya 11 Werurwe 2023 kandi bigeze kure.
Kasekenya yavuze ko impande zombi zahuye n’abashaka gushora imari muri uyu mushinga bo muri sosiyete y’Abashinwa, M / S China Overseas Engineering Group Company (COVEC) bagaragaje ubushake bwo kubaka ikiraro.
Nk’uko The Citizen yabyanditse, Minisitiri Kasekenya yavuze ko ibizava muri ibyo biganiro bikomeje gukorwa n’impande zombi, Tanzaniya na Zanzibar, avuga ko gahunda yo kubaka ikiraro izaba irimo n’ubufatanye n’abikorera.
Yasubizaga ikibazo cyabajijwe na Hon. Mwantum Dau Haji (wo mu ishyaka CCM) wifuzaga kumenya igihe kubaka ikiraro bizatangirira.
Igitekerezo cyo kubaka iki kiraro cyagaragaye bwa mbere muri 2020 ubwo bamwe mubanya Tanzaniya muri diaspora batangizaga gahunda yo kubaka ikiraro ku nyanja gihuza ikirwa cya Unguja na Dar es Salaam.
Igitekerezo cyakuruye impaka nyinshi mu benegihugu, bamwe bavuga ko ari ukurota ku manywa, ariko ubumenyi n’ikoranabuhanga byagaragaje ko umushinga wo kubaka ikiraro cy’ibirometero 50 gihuza Zanzibar na Dar es Salaam ushoboka niba amafaranga ahari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *