Tanzaniya na Kenya bumvikanye kubaka umuyoboro wa Gaze Hagati yabo
Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022
Abaperezida ba Tanzaniya na Kenya bumvikanye umugambi wo kubaka umuyoboro uzanyuramo umwuka wa gaze.
Ni umushinga ugamije gufasha ibi bihugu bituranyi guhanahana byoroshye ibicuruzwa no guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya Gaz ku masoko yabo imbere muri ibyo bihugu byombi.
Iyo ngingo yagezweho , nyuma yo gusinyana amasezerano mu biro bya Perezida i Dar es Salaam, mu muhuro wahuje ba Perezida Samia Hassan wa Tanzaniya na William Ruto wa Kenya kuri uyu wambere.
Ni mu rugendo uyu mutegetsi watanzaniya yatangiye muri kenya, biteganijwe ko rusozwa kuri uyu wa kabiri kuko ari urw’iminsi 2.
Mu mwaka ushize, Perezida Hassan n’uwahoze ari perezida wa Kenya, Uhuru Kenyata basinye amasezerano i Nairobi yari agamije gutangiza uyu mugambi, ariko kugeza ubu ibyo bikorwa byari bitaratangira.
Uwo muyoboro wa Gaz uzubakwa ku burebure bwa kirometero 600 hagati ya Dar es Salaam,umurwa mukuru wa Tanzaniya na Mombasa muri Kenya.
Gusa ntihatangajwe igihe ibyo bikorwa bizaba byarangiye gutunganywa byuzuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *