skol
fortebet

Turukiya Yoherereje Misiri Indege Zijyanye Imfashanyo muri Gaza

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Turukiya yohereje mu Misiri izindi indege ebyiri zijyanye imfashanyo y’intara ya Gaza kandi ifite umugambi wo kwohereza n’izindi.

Sponsored Ad

Turukiya yohereje izo ndege zitwaye imizigo uyu munsi kuwa mbere. Harimo ibikoresho n’bindi bya ngombwa byo mu buvuzi.

Minisitiri w’ubuzima, Fahrettin Koca wabivuze, yongeyeho ko izindi ndege ebyiri zishobora kwoherezwa zitwaye ibindi byangombwa byo mu buvuzi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Turukiya yohereje indege ebyiri zajyanye inkunga ibigenewe n’intara ya Gaza. Ejo ku cyumweru, Misiri yanohereje itsinda ry’abaganga n’ibyangombwa byo mu buvuzi mu Misiri, ivuga ko Ankara, yiteguye kuvurira muri Turukiya, abanyepalestina bakomeretse, igihe byaba ngombwa no gushyiraho ibitaro byimukanwa ku kibuga cy’indege El Arish cya Misiri n’i Rafah.

Mu butumwa kuri X yahoze yitwa Twitter, Koca yavuze ko indege zitwaye imizigo y’imiti, imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi, ibya ngombwa byo mu buvuzi, ibikoresho byo kuryamishamo impinja zivutse zitagejeje igihe, imashini zo kwifashisha mu gusuzuma, ibikoreshyo by’isuku n’ibiribwa by’impinja.

Mu bikoresho byo mu buvuzi uwo muyobozi yavuze ko harimo, ibyo kwifashisha ku ndembe, ameza yo kwifashisha ku bakeneye kubagwa, ibikoresho byo gukonjesha mu byumba, imashini zifasha kureba imbere mu mubiri hamwe n’ibikoresho nsimburangingo ku bakomerekeye mu bushyamirane.

Indege enye zo gufasha mu by’ubuvuzi ziteganyijwe kwoherezwa mu ntara ya Gaza, mu gihe infashanyo izava mu Misiri ijya muri Gaza, izanyuzwa mu mihanda y’imodoka zihuta.

Kugeza ubu, amakamyo atatu arimo imfashanyo yinjiye muri Gaza, aturutse i Rafah. Gusa, yatwaye igice gito cyane cy’ibyo abategetsi muri ONU bavuga ko bikenewe mu ntara ya Gaza ituwe n’abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganga atatu.

Ibitekerezo

  • Nyamara UN na USA bo bohereza indenge n’amato byuzuye imbunda n’amasasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa