skol
fortebet

Twitter yemeje guca amafaranga kuri ’blue-tick’ nyuma yuko Musk ayiguze

Yanditswe: Sunday 06, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Twitter yemeje gahunda yo gutuma abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bagura akarango k’ubururu cyangwa ’blue tick’ kajya imbere y’amazina yabo kagaragaza ko konti zabo ari ntakemangwa.
Mu makuru mashya areba abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple, kompanyi ya Twitter yavuze ko ako karango kazaba kaboneka ku bakoresha ibyo bikoresho bo mu bihugu bimwe basaba gukoresha serivisi ya Twitter ya ’blue tick’, ku giciro cy’amadolari 7.99 y’Amerika (8,300Frw) ku kwezi.
Iyi gahunda yateje (...)

Sponsored Ad

Twitter yemeje gahunda yo gutuma abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bagura akarango k’ubururu cyangwa ’blue tick’ kajya imbere y’amazina yabo kagaragaza ko konti zabo ari ntakemangwa.

Mu makuru mashya areba abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple, kompanyi ya Twitter yavuze ko ako karango kazaba kaboneka ku bakoresha ibyo bikoresho bo mu bihugu bimwe basaba gukoresha serivisi ya Twitter ya ’blue tick’, ku giciro cy’amadolari 7.99 y’Amerika (8,300Frw) ku kwezi.

Iyi gahunda yateje impaka, mu gihe hari impungenge ko uru rubuga rushobora kwiganzaho konti za baringa (z’impimbano).

Bibaye nyuma yuko umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk aguze Twitter mu mpera y’ukwezi gushize kwa cumi, kuri miliyari 44 z’amadolari y’Amerika.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru, yagabanyije abakozi b’iyi kompanyi ku kigero kirenga kimwe cya kabiri cy’abakozi bayo bose.

Ako karango kaba gashakwa na benshi, mbere kahabwaga gusa abakomeye cyangwa abantu bazwi cyane hamwe n’ibigo - basabwaga kwemeza ko umwirondoro wabo koko ari uwabo.

Kamaze igihe gakoreshwa nk’ikimenyetso cyuko konti igafite ari konti y’umwimerere, ndetse ni n’igikoresho cy’ingenzi cyo gufasha abakoresha Twitter mu gutahura amakuru yo kwizerwa.

Iyi gahunda y’impinduka ishobora gutuma habaho guhangayika ko abategetsi muri za leta, ibyamamare, abanyamakuru n’ibigo, bashobora kwiganwa n’umuntu uwo ari we wese ufite ubushake bwo kuriha amafaranga asabwa buri kwezi kuri ako karango.

Musk asa nk’ushaka kwagura uburyo Twitter ibonamo amafaranga.

Ku wa gatanu, uyu muherwe utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika yavuze ko Twitter irimo guhomba arenga miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika ku munsi, ashimangira ko ibi bituma "nta mahitamo" afite yandi atari ukugabanyaho abarenga kimwe cya kabiri ku bakozi 7,500 b’iyi kompanyi.

Uko kugabanya abakozi - hamwe n’ukuntu Musk avuga ko aharanira bikomeye uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo - byatumye bamwe bahwihwisa ko Twitter ishobora kugabanya ibikorwa byayo byo guconshora (gukorera ubugororangingo) ibitangazwa kuri uru rubuga.

Ariko Musk yashimangiye ko aho iyi kompanyi ihagaze ku bitangazwa ku rubuga rwayo biteje cyangwa bishobora guteza ibyago hakomeje "kudahinduka na gato".

Ku wa gatandatu, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo mu muryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yashishikarije Musk "gutuma uburenganzira bwa muntu buba ishingiro ry’imiyoborere ya Twitter".

Uko kugira icyo ONU ibivuzeho kudakunze kubaho, kwakomoje ku iyirukanwa ry’abagize itsinda ryose rya Twitter ku burenganzira bwa muntu, uwo mutegetsi avuga ko ibi "si intangiriro itanga icyizere" kuri Twitter iyobowe na Musk nka nyirayo.

Twitter nta cyo yahise ibitangazaho.

Amakuru macyeya ni yo yamenyekanye ajyanye n’iyo mpinduka ku karango ka konti ntakemangwa, ndetse amakuru avuga ko ifatabuguzi ryako ryagumye ku giciro cyari gisanzweho cy’amapawundi 4.99 (5,900Frw) mu Bwongereza, nyuma y’iryo tangazo ry’impinduka ryo ku wa gatandatu.

Mu makuru mashya yayo, Twitter yavuze ko izo mpinduka zizareba gusa Ubwongereza, Amerika, Canada, Australia na New Zealand (Nouvelle-Zélande) mu ntangiriro.

Urukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Musk ubwe bwumvikanishije ko izo mpinduka zizakurikizwa ku isi hose nyuma yo gukurikizwa mu bihugu bicyeya mu ntangiriro.

Ntibyamenyekanye ikizaba kuri konti z’abakoresha Twitter zisanzwe zifite akarango ka ’blue tick’ - cyangwa niba Twitter igifite gahunda yo "kugenzura" ukoresha uru rubuga atari ukumurihisha ifatabuguzi.

Asubiza umwe mu bakoresha uru rubuga wabajije ikizaba kuri konti zisanzwe zifite ako karango, Musk yavuze ko ingengabihe yo gushyira mu bikorwa impinduka ari "amezi macyeya".

Asubiza undi wabajije ku byago byuko abantu bakwiyitirira kuba abantu bakomeye, yavuze ko Twitter "izahagarika konti igerageza kwiyoberanya yigira uwo itari we kandi [Twitter] igumane ayo mafaranga".

Atanga ishusho rusange y’izindi mpinduka zitezwe gukorwa, Musk yavuze ko vuba aha Twitter izatuma abayikoresha bashobora komeka inyandiko ndende ku butumwa bwabo bwo kuri Twitter, "bisoze za ’screenshots’ zidasobanutse".

Mu minsi ya vuba aha ishize, ibigo bimwe bikomeye byahagaritse kwamamaza kuri Twitter, mu gihe hari kuba impinduka z’ako kanya muri iyi kompanyi.

Musk arimo gushaka ukuntu yagabanya ko uru rubuga rushingira ku mafaranga atangwa n’abarwamamazaho - ndetse itangazo ry’impinduka ryo ku wa gatandatu ryanasezeranyije "kugabanyaho kimwe cya kabiri amatangazo yo kwamamaza".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa