skol
fortebet

Uganda yamaganye EU itifuza umushinga wayo wa Peteroli

Yanditswe: Friday 16, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inteko ishingamategeko ya Uganda yamaganye umwanzuro w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) usaba Uganda na Tanzania guhagarika imishinga yabyo yo gucukura peterori na gaz muri aka karere k’uburasirazuba bw’Afurika.
Mu nama y’inteko ishingamategeko ya Uganda yabaye ku wa kane, Thomas Tayebwa, wungirije umukuru wayo, yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku makuru atari ukuri agamije kuyobya ndetse no kugaragaza ibintu uko bitari ku bijyanye n’ibidukikije no kubungabunga (...)

Sponsored Ad

Inteko ishingamategeko ya Uganda yamaganye umwanzuro w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) usaba Uganda na Tanzania guhagarika imishinga yabyo yo gucukura peterori na gaz muri aka karere k’uburasirazuba bw’Afurika.

Mu nama y’inteko ishingamategeko ya Uganda yabaye ku wa kane, Thomas Tayebwa, wungirije umukuru wayo, yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku makuru atari ukuri agamije kuyobya ndetse no kugaragaza ibintu uko bitari ku bijyanye n’ibidukikije no kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko uwo mwanzuro ari ikigero cyo hejuru cyane cy’ubukoloni bushya no gushaka ubuhake ku busugire bwa Uganda na Tanzania.

Bibaye nyuma yuko Uganda na Tanzania birimo kubaka umuyoboro w’ibitoro bidatunganyije mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, uzwi nka ’East African Crude Oil Pipeline’ (EACOP).

Ni umuyoboro ufite uburebure bwa kilometero 1,443 uvuye ku kiyaga Albert mu burengerazuba bwa Uganda, ukagera ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania no ku nyanja y’Ubuhinde.

Mu gihe uzaba wuzuye, uzaba ari wo muyoboro wa mbere muremure cyane ku isi unyuramo ibitoro bishyuhije.

Uganda itangaje ibi nyuma yuko umwanzuro w’inteko ya EU wo ku wa kane uburiye ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no ku byago ku mibereho no ku bidukikije, bitewe n’uwo mushinga wa EACOP.

Inteko ishingamategeko ya EU yagiye inama ko ibihugu biyigize bitaha umushinga n’umwe wa Uganda ku bitoro na gas ubufasha bwo mu rwego rwa diplomasi cyangwa bw’amafaranga.

Abarengera ibidukikije bamaganye uwo mushinga kuko unyura mu turere turinzwe no kubera urusobe bw’ibinyabuzima rushobora kwangirika.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa