skol
fortebet

Uburusiya bwahumurije Afurika iri kugorwa no kubona ibinyampeke

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin avuga ko Uburusiya bufite ubushobozi bwo gusimbuza ibinyampeke Ukraine yoherezaga muri Afurika, nyuma yuko Putin yikuye mu masezerano yo gutuma ibinyampeke bitwarwa mu bwato mu mutekano binyuze mu nyanja y’umukara (Black Sea).

Sponsored Ad

Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, ryavuze ko Uburusiya bushobora gutanga ibyo binyampeke mu rwego rw’ubucuruzi cyangwa ku buntu (nta kiguzi) bukabiha Afurika.

Mu gihe cy’umwaka cyari gishize kugeza ayo masezerano ashyizweho umukono mu kwezi kwa Kamena (6) mu 2022, Uburusiya ni bwo bwari igihugu cya mbere cyohereza ingano nyinshi muri Afurika – bwoherezaga toni miliyoni 10.8. Muri icyo gihe, Ukraine yo yohereje muri Afurika toni miliyoni 6.3 z’ingano.

Putin yavuze ko muri uyu mwaka Uburusiya bwiteze kugira umusaruro mwinshi cyane butigeze bugira mbere. Muri iki cyumweru, iki gihugu kizakira inama ya kabiri ihuza Uburusiya n’Afurika.

Uko gusoza amasezerano ku binyampeke, Uburusiya bwari bufitanye na Ukraine, kwakiranywe ishavu n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Ibihugu binyamuryango bya AU bisanzwe byibasiwe mu buryo bwihariye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Amakuru yumvikanishije ko Uburusiya burimo gushaka kohereza ibinyampeke muri Afurika muri gahunda igizwemo uruhare na Qatar na Turukiya, nubwo bitaramenyekana niba ibyo bihugu bizabyemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa