skol
fortebet

Ubwongereza:Kohereza umwimukira umwe mu kindi gihugu bizatwara miliyoni zirenga 250Frw

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Isesengura ku ngaruka ku bukungu ry’itegeko ku bimukira batemewe n’amategeko, ririmo gukorwa mu nteko y’Ubwongereza, ryasanze hari ikiguzi cya £169,000 (miliyoni zirenga 250Frw) cyo kohereza umuntu umwe.

Sponsored Ad

Ariko abategetsi muri icyo gihugu bashobora kudahitamo ikiguzi kingana na £106,000 (asanga miliyoni 160Frw) cyo kumutuza mu Bwongereza.

Leta kandi ivuga ko kubohereza ahandi byagira ingaruka mu gutera ubwoba abandi bashaka kwinjira muri icyo gihugu nta burenganzira babifitiye.

Bivuze ngo Leta y’Ubwongereza yiteguye gufata (amapawundi) £63,000 arenzeho ku kiguzi cyo kohereza umwimukira umwe mu kindi gihugu “cyizewe” nk’u Rwanda kurusha kumugumisha mu Bwongereza.

Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza bivuga ko nta giciro byasaba igihe hari umuntu utinye kujya muri icyo gihugu mu buryo butemewe.

Gusa nanone ibi biro bivuga ko “bitazi neza” urwego rwo gutera ubwoba iyi politiki izagira kuko uyu mushinga ari “mushya kandi utarageragezwa”.

Ibi biro kandi bivuga ko ikinyuranyo kigaragara mu giciro cyo kohereza umwimukira umwe no kumugumisha mu Bwongereza “kitizewe cyane” kuko agaciro k’inzu kagenda karushaho kuzamuka.

Hejuru yo gutuzwa kandi hiyongeraho ibindi birimo kuvuzwa n’ibindi bitangwa ku muturage w’Ubwongereza.

Abategetsi bavuga ko iyi politike yatera ubwoba kandi ikabuza 37% by’abimukira batemwe n’amategeko kwinjira mu Bwongereza, kandi ko ibyo nta kindi kiguzi byasaba.

Abagambiriwe ni abinjira mu Bwongereza baje n’ubwato butoya buciye mu muhora uzwi nka Channel/La Manche bahagera bagasaba ubuhungiro.

Mu gihe bahageze, gahunda iteganywa ni ukubafata bakoherezwa mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu “cyizewe”.

Igiciro cyose cyo kohereza umuntu umwe mu Rwanda cyangwa ikindi gihugu kirimo kwishyura icyo gihugu agera ku £105,000 (miliyoni hafi 160Frw), hamwe na £22,000 (miliyoni hafi 35Frw) ingendo z’indege no guherekeza uwo muntu.

Imibare iteganya ko urugendo rumwe rwaba rurimo imyanya 50 boherejwe nubwo ingendo zimwe zajya zigendamo abari munsi y’abo.

Ikiguzi cyose kibarwa hano ni igereranya kurusha uko mu by’ukuri byifashe mu masezerano n’u Rwanda, akomeye mu rwego rw’ubukungu.

Abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta mu Bwongereza bavuga ko ririya sesengura ari “byendagusetsa” ko leta ishobora kuba itazi neza neza ikiguzi cyose cy’uyu mugambi.

Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyumvikanye n’Ubwongereza kwakira abimukira ariko ntabwo baratangira kujyanwayo.

Mu Ukuboza(12) 2022, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwategetse ko uwo mugambi wa leta ukurikije amategeko, ariko uwo mwanzuro urimo kujuririrwa mu nkiko, aho urubanza ruzacibwa kuwa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa