skol
fortebet

Uganda : Abadepite basohoye guverineri wa Banki nkuru kubera inyandiko atari yitwaje

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Abadepite bashinzwe guperereza kuri Banki Nkuru ya Uganda basubijeyo Umuyobozi wayo Emmanuel Tumusiime-Mutebile n’ umwungirije Louis Kasekende kubera ko batari bitwaje inyandiko zisobanuro ifungwa ry’ amabanki 7 y’ u bucuruzi ririmo gukorwaho iperereza.

Sponsored Ad

Inyandiko abo badepite bari bakeneye kuri BoU harimo izisobanura uko inguzanyo zagiye zitwaga, uko abantu babitsaga, n’ izindi.

Izo nyandiko ngo zigaragaza uko izo banki z’ ubucuruzi zari zihagaze mbere y’ uko zifungwa. Gusa Mutebile avuga ko abatekinisiye bagombaga gusobanurira abadepite imvano y’ ikibazo cyazamuwe n’ umugenzuri Mukuru w’ imari ya Leta.

Nubwo bimeze gutyo ariko umuyobozi w’ iyi komisiyo y’ abadepite Abdu Katuntu yakomeje gushyimangira ngo batari butege amatwi ibisobanuro hatagaragazwa inyandiko bishingiyeho.

Banki zafunzwe ni Teefe Bank (1993), International Credit Bank Ltd (1998), Greenland Bank (1999), Co-operative Bank (1999), National Bank of Commerce (2012), Global Trust Bank (2014) n’ imigabane ya Crane Bank (2016 ).

Abayobozi ba Banki Nkuru ya Uganda babwiye abadepite ko izo nyandiko bashaka zikubiyemo amakuru y’ ibanga ngo gutanga inyandiko zigaragaza uko abantu babitsa binyuranyije n’ amahame n’ amategeko bigenga abakora mu mabanki.

Umuyobozi wungirije wa Bou Kasekende yabwiye abadepite ko ku binyanye n’ inyandiko zigaragaza uko abakiriya babitsa n’ inguzanyo bafata ngo hari aho bigera bikaba ibanga rya banki n’ abakiriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa