skol
fortebet

Uganda :Museveni yahaye ubutumwa bukomeye Banki y’Isi yabafungiye inkunga

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye gasopo Banki y’Isi, ayimenyesha ko Uganda ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere bidasabye inkunga z’uwo ari we wese.

Sponsored Ad

Banki y’Isi Perezida Museveni yasubizaga, iheruka guhagarika inkunga yatangaga ku mishinga itandukanye muri Uganda, nyuma yo gushinja iki gihugu gukomeza guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ni nyuma y’itegeko Uganda iheruka kwemeza rihana abaryamana bahuje ibitsina.

Banki y’Isi mu itangazo yasohoye yavuze ko inkunga yageneraga Uganda izakomeza guhagarikwa kugeza igihe ubutegetsi bw’iki gihugu buzashyiraho politiki zitandukanye zirengera ba nyamuke barimo abatinganyi, n’abandi bafite imyumvire itandukanye ku gukora imibonano mpuzabitsina babarizwa muri LGBTQ.

Yavuze ko "Itegeko rihana abatinganyi rinyuranya byeruye n’indangagaciro za Banki y’Isi. Twemera ko intego yacu yo kurandura ubukene mu Isi ishobora kugerwaho ari uko nta hezwa na rike ribayeho ryaba irishingiye ku ruhu, igitsina cyangwa imyumvire ku mibonano mpuzabitsina.
Banki y’Isi yafatiye ibihano bikakaye Uganda idaha agaciro abatinganyi

Banki y’Isi yatangaje ko iri gukorana na Uganda kugira ngo iryo tegeko ribe ryakongera gusuzumwa mu kureba uko imishinga yakomeza gutezwa imbere ariko binyuze mu buryo n’indangagaciro bemera.

Uganda ntikeneye kotswa igitutu n’uwo ari we wese kugira ngo ikemure ibibazo biyugarije

Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu butumwa yageneye abanya-Uganda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, yabamenyeshejw ko Uganda ifite ubushobozi bwo gutera imbere yaba ifite inguzanyo ihabwa n’amahanga cyangwa nta zo ifite.

Ati: "Mu ijoro ryakeye umuyobozi wo muri Banki y’Isi yampamagaye amenyesha icyemezo cy’iyo Banki cyo guhagarika ubusabe ubwo ari bwo bwose bushya bwa Uganda bw’inguzanyo. Ndagira ngo menyeshe buri wese mpereye ku banya-Uganda ko Uganda izatera imbere, yaba ifite inguzanyo cyangwa itazifite."

Perezida Yoweri Museveni yakomeje avuga ko bibabaje kuba Banki y’Isi n’abandi bantu batinyuka gushaka guhatira abanya-Uganda kureka imyemerere yabo, umuco, amahame n’ubusugire bwabo "bakoresheje amafaranga."

Yashinje iriya Banki ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi "gukerensa abanyafurika bose."

Museveni kandi yahaye gasopo Banki y’Isi, ayimenyesha ko "Uganda ntikeneye kotswa igitutu n’uwo ari we wese kugira ngo dukemure ibibazo biri muri sosiyete yacu. Ni ibibazo byacu."

Perezida wa Uganda cyakora yavuze ko igihugu cye kizakomeza kuvugana na Banki y’Isi kugira ngo niba bishoboka impande zombi zihagarike gutandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa