skol
fortebet

Ukraine Irashaka Inzira Zijyana Ibicuruzwa byayo Zinyuze muri Polonye

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine kuri uyu wa kane yavuze ko ishaka ko inzira inyuzamo ibyo igemura mu mahanga, biciye muri Polonye, zifungurwa mbere y’uko igirana ibiganiro na Polonye na komisiyo y’uburayi, hagamijwe kurangiza imyigaragambyo, yatumye ibyo Ukraine ijyana hanze, bigabanuka.

Sponsored Ad

Abashoferi babiri ba Ukraine barapfuye kandi abandi batwara amakamyo babarirwa mu bihumbi bamaze iminsi ine baraheze mu nzira, mu bukonje bukabije mu gihe abashoferi b’amakamyo bafunze imihanda ahantu hatatu hambukirwa ku mupaka wa Polonye na Ukraine. Ni umuhanda wagiriye Ukraine akamaro kanini, ubwo Uburusiya bwayivogeraga.

Taras Kachka, uhagarariye ubuhahirane muri Ukraine akaba anungirije minisitiri w’ubukungu, yavuze ko byabaye ngombwa ko abashoferi bihanganira iminsi y’ubukonje bukura inzara, n’imibereho ibuzemo isuku.

Mu kiganiro kuri televisiyo y’igihugu, Kachka yagize ati: “Umurimo wacu ni gufungura umuhanda mbere na mbere, nyuma tukavuga ku byo abigaragambya basaba”.

Uyu muyobozi yongeyeho ati: “Bigomba gukorerwa ku meza y’ibiganiro i Buruseli cyangwa Warsaw cyangwa i Kiev, ariko si ku muhanda, muri ibi bihe by’ubukonje, bigira ingaruka atari ku bukungu gusa, ahubwo no ku buzima n’imibereho y’abashoferi, ubu bahaheze.

Ibitangazamakuru byo muri Ukraine, byavuze ko umushoferi w’ikamyo yapfiriye hafi y’umudugudu wa Korczowa, wa Polonye mw’ijoro ryakeye, aho yari amaze igihe ategereje kwambuka umupaka. Undi yapfuye tariki 11 y’uku kwezi kwa 11 hafi y’ahambukirwa, mu mujyi wa Chelm wa Polonye.

Ishyirahamwe ry’ubucuruzi ry’Uburayi muri Ukraine, ryavuze ko muri uku kuzitirwa kw’amakamyo, ryatakarijemo miliyoni zigera ku 8 n’ibihumbi 500 by’amadorali, ku mpande zombi haba mu kugemura cyangwa gutumiza ibintu mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa