skol
fortebet

US: United Airlines yahagaritse indege zayo kubera iyapfiriye moteri mu kirere igiye guhitana abantu

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Kompanyi y’indege ya United Airlines yo muri Amerika ivuga ko yahagaritse indege zayo 24 zo mu bwoko bwa Boeing 777 nyuma yuko moteri y’imwe muri zo inaniwe gukora hashize akanya gato ihagurutse ku wa gatandatu.

Sponsored Ad

Iyo ndege, yari irimo abagenzi 231 n’abakozi 10 bo mu ndege, byabaye ngombwa ko isubira ku kibuga cy’indege cya Denver muri leta ya Colorado. Nta muntu wakomeretse watangajwe.

Ibisigazwa byavaga ku ndege byasanzwe binyanyagiye mu gace gatuwe kari hafi aho.

Kubera ibyo byabaye, Ubuyapani bwasabye kompanyi zose z’indege zikoresha ubwo bwoko bw’indege za Boeing 777 zifite moteri nk’iyo ya Pratt & Whitney 4000 kwirinda kujya mu kirere cyabwo.

Uruganda rukora indege rwa Boeing rwavuze ko rushyigikiye icyemezo cy’Ubuyapani ndetse rwasabye ko kompanyi zose zikoresha indege zayo za Boeing 777 zifite moteri nk’iyo zihagarika ibikorwa mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje.

Uru ruganda ruvuga ko kuri ubu ku isi hari indege 69 za Boeing 777 zifite moteri nk’iyo.

Iyo ndege yo muri Amerika, yerekezaga mu mujyi wa Honolulu muri leta ya Hawaii.

Yagize ikibazo cya moteri yayo y’iburyo, nkuko byavuzwe n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’indege muri Amerika (FAA).

Kubera ibyo byabaye, ikigo FAA cyategetse ko hakorwa amagenzura y’inyongera y’indege za Boeing 777 zikoresha moteri ya Pratt & Whitney 4000.

Mu itangazo yasohoye ku cyumweru, Steve Dickson ukuriye ikigo FAA yagize ati: "Twagenzuye amakuru y’umutekano yose ahari kubera ibyabaye ejo [ku wa gatandatu]".

Ikigo FAA kigiye gukorana inama n’abahagarariye uruganda rwa Boeing ndetse n’urwakoze iyo moteri.

Mu byo yagezeho by’ibanze, inama nkuru y’ubugenzuri bwo gutwara abantu n’ibintu muri Amerika yasanze ko kwangirika kwinshi kwabaye kuri moteri y’iburyo. Uruti rw’ibanze rw’indege rwo rwangiritse byoroheje.

’Yatigitaga bikomeye’

Abagenzi bari bari muri iyo ndege bavuze ko bumvise "ikintu giturika cyane" nyuma gato yuko indege ihagurutse.

David Delucia yagize ati: "Indege yatangiye gutigita bikomeye, tunanirwa gukomeza kuzamuka mu butumburuke dutangira kwerekeza hasi".

Yongeyeho ko we n’umugore we bashyize amakofi y’ibyangombwa byabo mu mifuka y’imyenda kugira ngo "iyo rwose tugwa hasi, hashobore kumenyekana umwirondoro wacu".

Polisi yo mu mujyi wa Broomfield yatangaje amafoto asa nk’agaragaza igice cy’imbere cy’igifuniko cya moteri ari mu busitani bwo ku irembo ryo mu rugo rwaho.

Ibindi bisigazwa byagaragaye ahatandukanye muri uwo mujyi, harimo no mu kibuga cy’umupira w’amaguru. Nta muntu wakomerekejwe n’ibisigazwa by’iyo ndege ubwo byahubukaga biyivaho.

Mu 2018, moteri y’iburyo y’indege ya United Airlines yananiwe gukora habura akanya gato ngo igwe mu mujyi wa Honolulu.

Icyo gihe iperereza ry’inama nkuru y’ubugenzuzi bwo gutwara abantu n’ibintu ryasanze byaratewe no gusaduka kw’igice kimwe mu bigize moteri.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa