skol
fortebet

Zambia: Havumbuwe urubaho rw’imyaka 500, ruhindura uko twatekerezaga abatubanjirije

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuvumburwa kw’amabango y’urubaho rwa cyera cyane ahagana ku nkombe z’umugezi wo muri Zambia byahinduye ibitekerezo by’inzobere ku bisigaramatongo ku buzima bw’abantu ba cyera.

Sponsored Ad

Abashakashatsi babonye ibimenyetso ko uru rubaho rwakoreshejwe mu kubaka mu myaka hafi igice cya miliyoni ishize.

Ibi byabonywe, byatangajwe muri journal Nature, bivuze ko abantu bo muri icyo gihe ubundi bizwi ‘nk’abantu bo mu myaka y’ibuye’ bashobora kuba barubakaga ahantu ho kwikinga.

Inzobere mu bisigaramatongo Prof Larry Barham ati: "Iki cyabonetse cyahinduye uko natekerezaga abasokuru bacu ba cyera cyane."

Uyu muhanga wo kuri University of Liverpool ayoboye ubushakashatsi bwiswe Deep Roots of Humanity, ari nawo wacukuye ukanakorera isesengura uru rubaho rwo hambere cyane.

Ibi bihindura imitekerereze yari isanzweho ubu ku mibereho y’abantu ba cyera cyane, ko babagaho ubuzima bwo guhora bimuka.

Prof Barham ati: "Bakoze ikintu gishya, kinini, kandi mu rubaho.

"Bakoresheje ubwenge bwabo, gutekereza n’ubuhanga bahanga ikintu batigeze babona mbere, ikintu kitari cyarigeze kibaho mbere."

Isesengura ryisumbuyeho ryerekanye ko ayo mabango amaze imyaka 476,000.

Umwe mu bagize itsinda ry’ubu bushakashatsi, Perrice Nkombwe wo mu nzu ndangamurage ya Livingstone muri Zambia, ati: "Natangajwe no kumenya ko gukoresha imbaho ari umuco wa cyera cyane gutya.

"Byampishuriye ko twavumbuye ikintu kidasanzwe."

Kandi uru rubaho ni urwa cyera cyane kurusha abantu b’igihe cy’ubwenge bazwi nka Homo sapiens – ibisigaramatongo byerekanye ko ari abo mu myaka hafi 315,000 ishize.

Prof Duller ati: "Baba se ari ba Homo sapiens, gusa ntituravumbura ibisigaramatongo byo muri iyo myaka kugeza ubu.

"Ariko bashobora no kuba ari ubundi bwoko - Homo erectus cyangwa Homo naledi – muri Africa y’amajyepfo muri kiriya gihe hari amoko amwe y’aba cyera cyane."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa