skol
fortebet

13 bakekwaho kwica AIGP Kaweesi bagejejwe imbere y’ urukiko

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo aho itangazamakuru ryari ryakumiriwe ku rukiko harinzwe n’ abasirikare benshi, abantu 13 bakekwaho kwica uwari umuvugizi mukuru wa polisi ya Uganda AIGP Andre Felix Kaweesi ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’ urukiko.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2017, ni mu gihe hashize ukwezi n’ iminsi ine Nyakwigendera AIGP yicanywe n’ uwari umurinzi we ndetse n’ uwari umushoferi we.
Chimpreports yamenye ko abo 13 badakurikiranyweho kwica Kaweesi n’ abari (...)

Sponsored Ad

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo aho itangazamakuru ryari ryakumiriwe ku rukiko harinzwe n’ abasirikare benshi, abantu 13 bakekwaho kwica uwari umuvugizi mukuru wa polisi ya Uganda AIGP Andre Felix Kaweesi ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’ urukiko.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2017, ni mu gihe hashize ukwezi n’ iminsi ine Nyakwigendera AIGP yicanywe n’ uwari umurinzi we ndetse n’ uwari umushoferi we.

Chimpreports yamenye ko abo 13 badakurikiranyweho kwica Kaweesi n’ abari kumwe nawe gusa ahubwo banakurikiranyweho n’ ibindi byaha birimo iterabwoba n’ ubusahuzi bwo ku rwego rwo hejuru.

Urukiko rwatangaje ko abo uko ari 13 bazongera kugezwa imbere y’ urukiko tariki 5 Gicurasi, arinabwo bazamenyeshwa byinshi ku rubanza rwabo.

Abo 13 ni : Abdul-Rashid Mbaziira, Aramazan Noordin Higenyi,Yusuf Mugerwa, Bruhan Balyejusa, Umar Maganda, Ahmada Shaban Ssenfuka, Hassan Tumusiime, Ibrahim Kissa, Osman Muhammed Omar, Hamidu Magambo,Abdu-Majid Ojerere, Joshua Kyambadde Magezi, Sheikh Musa Abubaker Ntende

Nyakwigendera Kaweesi yagabwe igitero muri Werurwe ubwo yari mu nzira ava mu rugo iwe agiye mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa