Abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaye igihano cy’imyaka itatu y’igipfungo cyahawe abasirikare ba Republika ya Demokrasi ya Kongo ku bwicanyi bw’abanyagihugu 11 muri Centre Afrique.
Ibyo byaha byakozwe n’abo basirikare igihe ubwo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centre Afrique .
Umuryango Mpuzamahanga Human Rights Watch rivuga ko abategeko ba Kongo bapfushije ubusa amahirwe bari babonye yo kwerekana ko abashinzwe umutekano batari hejuru y’amategeko.
Abo banyagihugu, barimo abagore n’abana, bishwe mu 2014 nyuma y’urupfu rw’umusirikare w’umunye Kongo wari uhagarariye amahoro aguye mu mirwano y’ ingabo zari mu butumwa bw’ amahoro n’ inyeshyamba.
Abo bantu bakuwe mu mazu y’ izo nyeshyamba , nyuma imirambo yabo itorwa mu binogo rusange.
Src: BBC
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho