skol
fortebet

RDC: Abasirikare bakomeye bafunzwe bazira ubwicanyi bwakorewe Abasivile i Goma

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Nzeri 2023, mu rwego rwo gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe i Goma bwahitanye abantu barenga 43 ndetse hagakomereka benshi, abasirikari bakuru benshi bafunzwe.

Sponsored Ad

Muri bo harimo Coloneli Mike Mikombe, Umuyobozi wa Brigade ihuriweho ya GR, na Komanda Donat Bawili, uyoboye Regiment ya 19.

Peter Kazadi, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, asura Goma yagize ati: "Nkurikije amabwiriza kandi nkurikije itegeko ry’umuyobozi mukuru, ndabamenyesha ko abayobozi bamwe mu gisirikare bahise batabwa muri yombi. Ni Komanda wa Brigade ihuriweho n’ingabo ya GR hamwe n’umuyobozi wa Regiment ya 19. Ubu barafunzwe."

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri Peter Kazadi yatangaje ko urubanza rwabo rutangira mu masaha ari imbere.

Leta ya DR Congo yavuze ko abantu nibura 43 bishwe ubwo ku wa gatatu abasirikare ba leta batatanyaga abigaragambya bamagana ubutumwa bwa MONUSCO, mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse naho abarenga 150 batawe muri yombi, barimo n’umukuru w’idini rizwi nka ’Wazalendo’.

Mbere, abategetsi bari bavuze ko abapfuye ari abantu barindwi, barimo n’umupolisi watewe amabuye kugeza apfuye.

Mu itangazo, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wavuze ko "abategetse ikoreshwa ry’ingufu zica zitemewe n’amategeko bakwiye guhagarikwa ku kazi, gukorwaho iperereza, no kubiryozwa binyuze mu manza zitabogamye kandi zibereye mu ruhame".

HRW yavuze ko abasirikare ba leta byagaragaye ko barashe mu mbaga y’abantu mu kubuza ko haba imyigaragambyo yo kwamagana ONU, ivuga ko ibyo ari "uburyo bw’ubugome burenze kandi bunyuranyije n’amategeko bwo gushyira mu bikorwa ibuzwa [ry’imyigaragambyo]".

HRW yavuze ko yagenzuye videwo ebyiri igasanga ari iz’ukuri, zigaragaza abasirikare bajugunya imirambo inyuma mu modoka y’ikamyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa