skol
fortebet

Abavandimwe ba Gen. Kayihura bahakanye ko arimo gutegura kwiyahura, baburira Museveni ku matora ataha

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Abavandimwe ba Gen. Kale Kayihura n’ inshuti zabo zo mu karere ka Kisoro baburiye Perezida Museveni igaruka mbi za politiki zizamugeraho mu matora ataha ya Perezida naramuka akomeje aretse uwahoze ari umukuru wa polisi ya Uganda agakomeza gufungwa.

Sponsored Ad

Gen Kayihura uvuka mu karere ka Kisoro amaze amezi abiri afungiye mu kigo cya gisirikare ahitwa Makindye kuva yatabwa muri yombi akuwe mu ifamu ye iri ahitwa Lyantonde.

Michael Niyonsaba wayoboye itsinda ryavuye Kisoro rikajya gusura umuryango wa Kayihura ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize yaravuze ngo “Hashizize igihe dutora Perezida Museveni ku kigero cya 99%. Ibi bizahinduka nta gushidikanya niba batarekuye Kayihura”.

Niyonsaba yavuze ko Kayihura ariwe wakoraga ubukangurambaga mu karere ka Kisoro abaturage bagatora Museveni none yagambaniwe n’ abo muri NRM bituma afungwa binyuranyije n’ amategeko.

Rogers Shimwe we yavuze ko abanyeshuri benshi barihirwaga na Gen Kayihura amashuri bayacikirije.

Yagize ati “Ntabwo tuzi uko turatera imbere. Abanyeshuri bungukiraga kuri aya masabo bazava mu mashuri”.

Gen Kayihura yabajijwe ku rupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa polisi ya Uganda, Kayihura yarabihakanye avuga ko bigamije kumuharabika.

ChimpReports dukesha iyi nkuru yatangaje ko ifite amakuru avuga ko Internal Security Organisation (ISO) yakoraga iperereza kuri Kayihura yasabye Perezida Museveni iminsi 30 ngo ibe irangije iperereza, iyi minsi ishize ISO yarongeye isaba ibyumweru bibiri none amezi abaye abiri.

Kayihura, Kwiyahura

Abavandimwe ba Kayihura banyomoje amakuru yari yatangajwe n’ ikinyamakuru cyo muri Uganda avuga ko Kayihura yasabye abaganga be kumutera imiti imwica kugira ngo yirinde ikimwaro.

Amakuru avuga ko igisirikare cya Uganda cyahise kibuza umuganga wihariye wa Kayihura kongera guhura nawe kikimara kumva ayo makuru.

Gusa abavandimwe ba Kayihura bavuga ko ‘Kayihura afite uburenganzira busesuye bwo guhura n’ abaganga be igihe cyose abikeneye. Arubashywe nubwo afunze. Umuryango wa Kayihura urashima ko abagore n’ abagabo bo muri UPDF bamwitaho kinyamwuga”

Gen. Kayihura yabayeho imyaka myinshi ari umwizerwa wa Perezida Museveni, nyuma y’ imyaka 12 ari umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda ababikurikiranira hafi bavuga ko hari byinshi byiza yagejeje ku gipolisi ya Uganda gusa kurundi ruhande ngo hari ibyaha byagiye bikorwa na polisi ya Uganda Kayihura akabakingira ikibaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa