skol
fortebet

Basabose na Twahirwa bahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwanda Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bahamwe n’ibyaha bya jenoside ykorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’iminsi bamaze baburanishwa.

Sponsored Ad

Uru rubanza rwaberaga i Buruseli mu Bubiligi, rwari rumaze icyumweru mu mwiherero.

Urwo rubanza rwari rwitezwe gusomwa saa icenda ku wa kabiri, rwasomwe saa yine n’igice z’ijoro.

Umukuru w’urukiko, Elisabeth de Saedeleer ni we ubwe wisomeye urwo rubanza.

Yifashishije icyegeranyo cy’umwiherero cyari mu mpapuro nyinshi yasomye, yavuze ko abaregwa bahamwa n’ibyaha.

Twahirwa na Basabose baburanye bahakana ibyo baregwa.

Mu gihe kirenga amasaha atatu, umukuru w’urukiko Elisabeth de Saedeleer yagize ati:

"Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose barahamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byo mu ntambara, gushaka kwica wabiteguye (tentatives d’homicide intentionnel), hakiyongeraho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu batabishaka (pénétration non consentie) bishinjwa Séraphin Twahirwa."

Uwo mukuru w’urukiko avuga ko Twahirwa hari ibimenyetso bitabeshya byerekana ko yakoze ibyaha bya jenoside, ibyaha byo mu ntambara, kwica yabiteguye, gushishikariza Interahamwe kumara Abatutsi no gusambanya abagore ku gahato batabishaka.

Yavuze ko Twahirwa "yishe abantu batagira umubare abaziza ko ari Abatutsi, ahamagarira Interahamwe kwica Abatutsi, yatanze intwaro,anafata abagore ku ngufu.

"Naho Basabose yakoresheje uburyo yari afite mu kubiba urwango rw’Abatutsi mu gutanga ubufasha bugizwe n’amamodoka n’amafaranga mu kumara Abatutsi."

Yakomeje avuga ko Basabose yakoresheje imigabane yari afite muri Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM),igera ku bihumbi 600Frw mu kubiba urwango rwo kwanganisha Abahutu n’Abatutsi.

Umukuru w’urukiko yanavuze ko Basabose ubwe yahagarikiye ubwicanyi, ahandi agaha ibihembo Interahamwe zivuye n’izigiye kwica, aho n’imodoka ze zatwaraga intwaro.

’Intsinzi y’ubutabera’

Ku ruhande rw’abarokotse jenoside, barashima urwo rubanza, Ernest Sagaga uyoboye umuryango IBUKA uhurikiyemo abarokotse jenoside, ishami ryawo ryo mu Bubiligi, yavuze ko bibaruhuye ku mutima.

Ati: "Uru rubanza ruradushimishije cyane kuko n’intsinzi y’ubutabera ku bwicanyi, nubwo byatinze ariko dushimye ibyabaye kuko bihoza abananiwe kubona ubutabera.

"Hariho abapfuye barabuze ababo batabonye ubutabera, uru rubanza ni isomo ku bakoze jenoside ko bitinde bitebuka bazacirwa imanza."

Ibyo abihurizaho na André Martin Karongozi uburanira ababuze n’abasaba indishyi, aho avuga ati:

"N’intsinzi y’ubutabera, n’intsinzi y’ukuri yerekana ko ibyaha bya jenoside bigomba guhanirwa kandi ko ababikoze batasinzira."

Uruhande rw’abaregwa bavuga ko ari urubanza rubogamye.

Jean Flamme uburanira Basabose yagize ati: "Ni ubutabera buhengamiye ku Batutsi na FPR kubera ari bo batsinze urugamba.

"Ibibaye hano ni ikinamico si urubanza. Ni agahomamunwa kubona uwo mburanira ahamwa n’icyaha, ntako nabyita, ni akarengane".

Urwo rubanza rwamaze iminsi 40 ruburanishwa i Buruseli. Rwamaze imyaka 16 mu iperereza kuko rwafunguwe mu 2007.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane urukiko rukorana, kugira ngo rwemeze igihano abaregwa bazahabwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa