skol
fortebet

Blaise Compaoré agiye gukurikiranwa n’urukiko ku rupfu rwa Thomas Sankala

Yanditswe: Tuesday 13, Apr 2021

Sponsored Ad

Blaise Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso agiye kugezwa imbere y’urukiko akurikiranweho kwica Thomas Sankara nyuma yo kumuhirika ku butegetsi mu mwaka wa 1987.

Sponsored Ad

Ubutabera bwa Burkina Faso,kuri uyu wa kabiri bwafashe umwanzuro wo kuburanisha Blaise Compaoré,wayoboye iki gihugu kuva muri 1987 kugeza 2014 nyuma yo guhirika Thomas Sankara.

Sankala yapfuye kuwa 15 Ukwakira 1987 yishwe n’umukomando bivugwa ko yoherejwe na Blaise Compaoré.

Urukiko rwa Gisirikare rwiteguye kumva uyu wahoze ari perezida nyuma yo kwakira ibirego byose aregwa birimo kugira uruhare mu bwicanyi,guhisha umurambo no ’kubangamira umutekano w’igihugu.

Uretse Blaise Compaore wamaze imyaka 27 ku butegetsi,inshuti ye y’akadasohoka, General Gilbert Diendéré,we ubu arafunzwe ashinjwa kugira muri uku guhirika ubutegetsi “kubi cyane ku isi”ndetse nawe azaburanishwa.

Uyu we azakurikiranwaho kwishora mu bwicanyi,guhisha imirambo ndetse no kuvogera umutekano wa Perezida.

Nyuma y’imyaka isanga 30,abantu 20 bagiye gukurikiranwa kuri iki cyaha cyo guhitana Perezida Thomas Sankala gusa Blaise Compaoré uba muri Cote d’Ivoire kuva muri 2014 ashobora gutekereza kabiri mbere yo kugaruka mu gihugu cye.

Sankara, bamwe bita Che Guevera wo muri Afrika, n’umwe mu bayobozi bakunzwe cyane muri Burkina Faso na Afrika yose,kubera uko uburyo bw’imiyoborere ye butarimo kwigwizaho imitungo,gukunda abaturage no kubitangira byatumye bamwe bamufata nk’icyitegererezo cyabo kugeza n’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa