Burundi: Gen. Bunyoni bwambere yashinjwe gushaka kwica umukuru w’Igihugu
Yanditswe: Monday 16, Oct 2023
Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe mu Burundi,ku byaha akurikiranyweho hiyongereyeho gushaka kwica Umukuru w’Igihugu mu Burundi.
Icyi cyaha cyongerewe ku rutonde rw’ibindi byaha Gen. Bunyoni yakurikiranwagaho byatumye ubu ari muri gereza. aho ategereje ku burana mu mizi nk’uko SOS Media Burundi yabyanditse.
Icyaha gishya cyo gushaka kwica Perezida mu Burundi, cyavuzwe bwambere n’Umushinjacyaha Mukuru wari umaze kubazwa impamvu Bunyoni yakomeza gufungwa by’agateganyo.
uyu yasabye inteko iburanisha ko yakwima amatwi ibyo Bunyoni asaba byarimo ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko ngo Diyabeti ye yatangiye kumurenga.
Ati"Ibyaha Bunyoni ashinjwa birakomeye kuko bishobora no guhanishwa imyaka 20 y’igifungo.kubw’izo mpamvu rero ngo akwiye kuguma muri gereza ategereje kuburana mu mizi.
Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kumva Gen Bunyoni aho afungiye muri gereza ya Gitega, nk’uko n’izindi manza zo kuri uru rwego mu Burundi ziburanishwa.
Gen Bunyoni ashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya ubutunzi bw’igihugu, ashinjwa kandi inyungu z’akazi zidaciye mu mategeko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *