skol
fortebet

Burundi: Guverineri yahanishijwe kwishyura sima yangiritse hubakwa sitade

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’intara ya Muramvya mu Burundi yarishye imifuka 290 ya sima nyuma yo kubitegekwa na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Sponsored Ad

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, tariki ya 19 Kanama 2023 Perezida Ndayishimiye yagiriye urugendo rutunguranye kuri sitade ya Muramvya iri kuvugururwa.

Ubwo yahageraga, yasanze imifuka 290 ya sima yatanzwe na Twiga Cement EXTRA muri Nzeri 2022 itarigeze ikoreshwa ndetse yari yarangiritse. Ni bwo yahise ategeka uyu Guverineri gukora mu mafaranga ye, akagura iyisimbura mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Ibi biro kuri uyu wa 22 Kanama 2023 byatangaje ko Guverineri wa Muramvya yamaze kugeza mu bubiko bwa Leta iyi mifuka nk’uko yabitegetswe. Biti: “Hashingiwe ku ibwiriza ry’Umukuru w’Igihugu, Guverineri wa Muramvya yagejeje mu bubiko bwa Leta ingurane ya sima yangiritse kubera uburangare bw’ubuyobozi.”

Perezida Ndayishimiye yibukije abayobozi bo mu Burundi ko bakwiye kumenya ko mu gihe batazuzuza inshingano zabo uko babisabwa, bazabibazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa