skol
fortebet

Burundi: Ntibisanzwe aho Minisitiri yategetse ko abatwita nta bagabo bajya bazirikwa

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Burundi, Martin Niteretse, yategetse ko abakobwa cyangwa abandi bose batwita batarashaka, bajya bazirikwa kugeza bavuze amazina y’abagabo baba barabateye inda.

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri Niteretse yabivugiye mu nama yakoreye muri komini Busiga, intara ya Ngozi tariki ya 3 Nyakanga 2023.

Yagize ati: “Kugira se w’umwana ntamenyekane, mbabwira ukuntu biba byagenze? Ni ukuvuga uhera mu gitondo usambana, uwo muhuye wese musambana kugeza bukeye, n’ejo n’ejo.”

Uyu muyobozi abona aba bakobwa n’abagore badafite abagabo bataziritswe, ikibazo cy’abana badafite ba se cyakomeza gukura. Ati: “Abana b’abakobwa, uwo muzabona yatwaye inda, mumujishe mpaka avuze uwayimuteye. Umugore udafite umugabo na we natwara inda, bizagende uko nyine mpaka avuze uwayimuteye.”

Minisitiri Niteretse yavuze aya magambo nyuma y’aho tariki ya 1 Nyakanga 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye amuhaye ishimwe ry’amafaranga y’Amarundi miliyoni 5 kubera ko yakoze akazi ke neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa