skol
fortebet

Centrafrique: ICC yarekuye Maxime Makom wayoboye Antibalaka ishinjwa ubwicanyi

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku wa 19 Ukwakira, rwatangaje ko rwarekuye Maxime Mokom wahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba wa Antibalaka muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), yahanaguweho ibyaha byibasiwe inyoko muntu yari akurikiranyweho.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko umushinjacyaha ahagaritse ibirego byose by’ibyaha by’intambara yamushinjaga.

France 24 yatangaje ko Umushinjacyaha Karim Khan wa ICC yavuze ko ibiro bye byanzuye ko “nta mpamvu zifatika zituma ahamwa n’ibyaha kabone n’iyo byaba byemezwa n’abatangabuhamya”, bityo Makom yabaye arekuwe by’agateganyo guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Yari akurikiranyweho ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivili b’Abayisilamu, ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura.

Muri Kanama, Makom yahakanye ko nta ruhare yagize mu kumena amaraso, abwira abacamanza ba ICC ko “yitangiye guharanira amahoro”.

Umutwe witwara gisirikare wa Anti-Balaka, ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba zimaze imyaka myinshi zihungabanya umutekano muri CAR, intego nyamukuru ari iyo guhirika ubutegetsi no kwigarurira Umurwa Mukuru.

Uwo mutwe kimwe n’uwa Seleka byagize uruhare mu guhungabanya umutekano ari nay o mitwe yatumye icyo gihugu cyoherereza Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri icyo gihugu, ndetse n’iz’u Rwanda zohereje ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Mokom yavuze ko yagarutse muri Centrafrique muri Gashyantare 2014 mu gihe hari urugomo rukabije nyuma yo guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo guta muri yombi Mokom mu 2018, atabwa muri yombi n’abayobozi ba Tchad taliki ya 14 Werurwe 2022.

Umwaka ushize, Umuyobozi wa Seleka Mahamat Said Abdel Kanin, na we yahakanye ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu imbere y’urukiko.

Centrafrique ni kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho yakunze kurangwa n’amakimbirane aterwa n’imitwe y’inyeshyamba nka Seleka, Anti balaka, nindi mitwe yitwaje intwaro igizwe ahanini n’Abayisilamu yasize ihiritse Francois Bozize mu ntangiriro za 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa