skol
fortebet

Colonel Mike Mikombe yise abaturage yarashe i Goma ibyitso bya M23

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Colonel Mike Mikombe ushinzwe ingabo zirinda umukuru w’igihugu ziri mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abaturage ingabo ze ziherutse kurasa bagiye mu myigaragambyo, bari ibyitso bya M23.

Sponsored Ad

Ni ubuhamya Colonel Mikombe yatangiye mu rukiko nyuma y’uko ingabo ashinzwe, zirashe ku rubyiruko rw’abasivile rwari rugiye kwigaragambya ruzwi nka ‘Wazalendo’, abasaga 50 bakahasiga ubuzima.

Byabaye ku wa 30 Kanama 2023 mu rukerera, ubwo urwo rubyiruko rwari mu rusengero rwitegura kujya kwigaragambya rwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Monusco), zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Bamwe mu basirikare barinda Perezida wa RDC bamaze igihe mu Mujyi wa Goma, aho bivugwa ko baje gutanga umusanzu ku ngabo zisanzwe mu kurinda uwo mujyi, ugoswe n’uduce twari twarigaruriwe n’umutwe wa M23.

Mu cyumweru gishize ubwo Mikombe yagezwaga imbere y’urukiko ngo asobanure uburyo ingabo yari ayoboye zarashe ku baturage kugeza ubwo 50 bahasize ubuzima, yavuze ko abarashwe atari abaturage basanzwe ngo ahubwo ari ibyitso bya M23.

Ati “Abari bateguye kwigaragambya tariki 30 Kanama, ni ibyitso bya M23 i Goma.”

Icyakora bamwe mu batangabuhamya banyomoza ibyo Colonel Mikombe yavuze, kuko ngo urwo rubyiruko rwashakaga kwigaragambya, atari ubwa mbere rwari rubikoze kandi mu nshuro zindi zabanje, rwabaga rwahawe uruhushya n’ubuyobozi.

Ikindi ni uko mu barashwe, nta n’umwe Leta yagaragaje ihuriro rye na M23 dore ko Wazalendo isanzwe igizwe n’urubyiruko rwa Leta ndetse rumaze igihe rwifashishwa mu kurwanya M23.

Colonel Mikombe kandi ubuhamya bwe busa n’ubunyuranya kuko yanabwiye urukiko ko kurasa ku baturage byatewe n’uko bikanze Ingabo z’u Rwanda, zari zimaze iminsi zongerwa ku mupaka ugabanya ibihugu byombi bagakeka ko zishobora kwinjira i Goma. Ikitumvikana ni uko agace ka Ndosho abaturage barasiwemo, kari mu birometero bisaga icumi uvuye ku mupaka ugabanya Congo n’u Rwanda.

Mu bindi bikirimo urujijo, ni uburyo ingabo Colonel Mikombe yari ayoboye zagiye kugota urubyiruko rwa Wazalendo saa cyenda z’ijoro ari nabwo bamwe batangiye kuraswa, mu gihe imyigaragambyo itari yagatangiye.

Igisirikare gisanzwe kandi gishinja Colonel Mikombe kuba umwe mu bagombaga kubarwaho impfu z’abaturage barashwe n’abasirikare ashinzwe, ngo kuko ubwo inzego z’umutekano zahuriraga aho abagize Wazalendo bari bari gusengera mbere yo kujya mu myigaragambyo, Mikombe yirukanye izindi nzego z’umutekano avuga ko abashinzwe kurinda Perezida aribo barashyira ibintu ku murongo.

Kugeza ubu Leta ya Congo ntirabasha gusobanura uburyo ingabo zayo zahutse mu baturage zishinzwe kurinda zikabarasa, mu gihe nta na hamwe hagaragazwa ko bari bafite intwaro cyangwa ikindi kintu cyahungabanya umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa