skol
fortebet

EAC yashyizeho Umunyamabanga Mukuru n’abacamanza barimo abanyarwanda 2

Yanditswe: Saturday 27, Feb 2021

Sponsored Ad

Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yabaye ku nshuro ya 21, yashyizeho Umunyamabanga Mukuru mushya Peter Mutuku Mathuki ukomoka muri Kenya wasimbuye Umurundi Libérât Mfumukeko.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahawe inshingano nshya mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yahawe kuyobora EAC muri manda y’umwaka umwe, asimbuye Perezida Paul Kagame.

Izina rye si rishya muri EAC kuko yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko yayo (EALA) ndetse yari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashoramari muri EAC [East African Business Council.]

Dr. Peter M. Mathuki afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza na PHD mu bijyanye n’Ukwihuza kw’Akarere [Strategic Management & Regional Integration] yakuye muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya.

Uyu Munya-Kenya ari mu bari gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano rusange ashyiraho Isoko rya Afurika (AfCFTA) no gushyiraho African Business Council.

Dr Peter Mathuki yasimbuye Umurundi, Libérat Mfumukeko wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuva ku wa 26 Mata 2016, umwanya yasimbuyeho Richard Sezibera.

Inshingano nshya zo kuba mu buyobozi muri manda y’imyaka itanu, biteganyijwe ko azazitangira ku wa 25 Mata 2021.

Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’umuryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu binyamuryango.

Iyi nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yemeje kandi abacamanza bashya b’Urukiko rw’uyu muryango, aho harimo n’Abanyarwanda babiri: Richard Muhumuza na Mugeni Anita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa