skol
fortebet

France :Urukiko rwamaganiye kure Ikirego cy’Abirabura baka Leta Indishyi

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Bufaransa, Urukiko rusesa imanza, ari narwo rwo hejuru rwa nyuma, rwateye utwatsi ikirego cy’abakomoka ku bacakara b’Abirabura basaba leta indishyi z’akababaro.

Sponsored Ad

Ikirego cyatangiye muri 2005 giturutse ku bantu 23 ku giti cyabo n’amashyirahamwe atatu, ari yo “Mouvement international pour les réparations, Comité d’organisation du 10 mai na Comité international des peuples noirs”.

Babanje gutsindwa mu rukiko rw’ibanze no mu rukiko rw’ubujurire rw’i Fort-de-France, muri Martinique, icyirwa cy’Ubufaransa kiri mu nyanja ya za Karayibe, mu kwa mbere 2022. Urukiko rusesa imanza rwashimangiye ibyemezo by’inkiko za mbere, narwo ruvuga ko icyaha barega cyarengeje igihe kuva “ibihugu byemeje igitekerezo cy’icyaha kibasiye inyokomuntu mu Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ryo ku itariki ya 10 y’ukwa 12 mu 1948.”

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa rwahaye ukuri kandi na none inkiko za mbere, ruti: “Mu barega ku giti cyabo, nta n’umwe wagaragaje ikimenyetso cy’ibikomere yaba yaratewe n’amabi abacakara b’Abirabura akomokaho bakorewe.”

Umwe mu bavoka babo witwa Patrice Spinosi yatangaje ko bazajuririra urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Ubulayi.

Ubufaransa bwatwaye Abanyafrika barenga 1,000,000 nk’abacakara muri za koloni zabwo muri za Amerika. Bwaciye ubucakara mu 1848.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa