skol
fortebet

Goma: Abasirikare babiri bakurikiranyweho kunyereza umushahara wa bagenzi babo

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere Werurwe 25, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Goma ( Kivu ya ruguru) rwatangiye urubanza ruregwamo abasirikare babiri bashinjwa kwiba amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare.

Sponsored Ad

Uru rukiko kandi ruri gusuzuma ibyo kuba abo basirikare barashatse guha ruswa komisiyo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF).

Aba basirikare babiri ni abo mu region [akarere] ya 34 ya gisirikare.

Aba bofisiye ni Gabriel Kasongo ushinzwe imishahara y’abasirikare bari mu kiruhuko na Jerry Ngoy Katengo ushinzwe ibarura ry’abasirikare.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere, Urukiko Rukuru rwatinze ku nkingi bise "Utundi turere", imwe mu nkingi ziboneka mu nyandiko z’umukozi ushinzwe kwishyura imishahara mu karere ka 34.

Mu bibazo byabajijwe abaregwa, Urukiko Rukuru kimwe n’urwego rw’ubushinjacyaha bifuzaga ko uko byagenda kose basobanukirwa n’iriya nkingi yari muri ziriya nyandiko.

Iki gice ntikibaho mu tundi turere twa gisirikare. Umushinjacyaha avuga ko abayitangije ari bo bagaragaza irengero ry’amafaranga yanyerejwe.

Mu kwiregura kwe, ushinjwa Ngoy Katengo yavuze ko yasanze iki gice cyaramaze gukorera mu karere ka 34 ka gisirikare.

Ku bwe, iki gice giteye ikibazo kirimo abasirikare boherejwe hanze y’akarere ka 34 ka gisirikare.

Muri iri perereza, Urukiko Rukuru rwagaragaje kandi ibintu bidasanzwe byagaragaye ku rutonde rw’abahawe imishahara, aho imikono y’abahembwe isa.

Radio Okapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa