skol
fortebet

Hemejwe urutonde rw’abashinja Micomyiza Jean Paul ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwemeje urutonde rw’abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Sponsored Ad

Micomyiza aregwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Ibyaha we aburana ahakana.

Iburanisha ryo ku wa kabiri ryibanze ku rutonde rw’abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul.

Ubushinjacyaha bwatanze abagera kuri 40 barimo abifushe gushinja barindiwe umutekano (ni ukuvuga batagaragara mu rukiko ndetse n’amazina yabo akagirwa ibanga) n’abandi bifuje gutanga ubuhamya bwabo mu ruhame. Muri abo batangabuhamya harimo abari mu gihugu ndetse n’abari hanze.

Ku ruhande rwa Micomyiza Jean Paul, abamwunganira babwiwe n’urukiko ko bazagezwaho igihe cyo gutanga urutonde rw’abatangabuhamya bashinjura ariko bavuga ko bishoboka ko batakoresha abatangabuhamya bakaba bakoresha ibindi bimenyetso bishinjura.

Gusa bo bagaragaje impungenge z’uko abatangabuhamya bashinjura, abo bagerageje kubona bose baba hanze y’u Rwanda kandi ko banze kuvugana n’abanyamategeko b’Abanyarwanda, basaba urukiko ko bishobotse bazabazwa n’umukozi w’urukiko. Umucamanza yavuze ko bizahabwa umurongo.

Abunganira Micomyiza kandi bagaragaje ingorane yo kubona ibimenyetso byafasha uregwa. Bavuzeko mu iburanisha ry’ubushize mu kwezi kwa cyenda bagaragaje uburyo Micomyiza mbere ya jenoside ari mu bantu bagiye ku Mulindi ahari ikicaro cya FPR inkotanyi – aha ngo bashakaga kugaragariza urukiko ko Micomyiza atari intagondwa yanga ‘Abatutsi’ nk’uko ubuhamya bubivuga.

Bavuga ko ikimenyetso kuri ibyo kiri ku kicaro cya FPR basaba urukiko kubibafashamo. Ibindi bimmenyetso bifuza ko byazafasha uwo bunganira ngo biherereye muri ministeri y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Nabyo ngo ntibyaboroheye kubibona hatarimo ukuboko kw’urukiko.

Micomyiza w’imyaka 51 yarezwe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Huye.

Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, imvugo z’abatangabuhamya zivuga ko Micomyiza yayoboye ubwicanyi bukabije bwabereye kuri bariyeri zari zashyizweho n’uregwa afatanyije n’interahamwe nawe akagira bariyeri yari ayoboye.

Ngo yabaga no mu cyiswe ’comité de crise’ yashyiraga ku rutonde Abatutsi bagombaga kwicwa- uregwa we arabihakana.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzatangira kumva abo batangabuhamya tariki 21 z’uwezi kwa 11.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa