skol
fortebet

ICC yatangaje ko yahagaritse iperereza ku bwicanyi bwakurikiye amatora muri Kenya ya 2007

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Icyemezo cy’umushinjacyaha mukuru wungirije wa ICC, Nazhat Shameen Khan, cyarangije ibibazo bimaze imyaka 13 byo gukurikiranwa mu mategeko kw’abanyapolitiki bakuru bo muri Kenya.

Sponsored Ad

Ku wa mbere, umushinjacyaha mukuru wungirije w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha yatangaje ko ahagaritse iperereza ryose ku byaha byakorewe muri Kenya bijyanye n’ihohoterwa ryatangiye nyuma y’amatora yo mu 2007.

Mu magambo ye yagize ati: “Nageze kuri iki cyemezo nyuma yo gusuzuma ukuri n’imiterere yihariye y’iki kibazo.

Kubera iyo mpamvu, urukiko ntiruzakurikirana izindi manza ku byaha biregwa abandi bantu.”

Ku ikubitiro, abantu batandatu bakekwagaho ibyaha byibasiye inyokomuntu, harimo n’ubwicanyi. Bamwe mu bakekwaga barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida wa Kenya ndetse n’uyoboye Kenya kuri ubu William Ruto.

Mu mwaka wa 2010, uru rukiko ruherereye i La Haye rwatangiye gukora iperereza ku mirwano nyuma y’amatora mu gihugu aho abashinjacyaha bavuze ko hapfuye abantu 1300 abandi bagera ku 600.000 basigara batagira aho baba.

Ariko uwahoze ari umushinjacyaha mukuru, Fatou Bensouda, yakuyeho ibirego Kenyatta yashinjwaga mu 2014 maze mu 2016 urubanza rwa Ruto na rwo ruhagarikwa, nyuma y’uko abacamanza bavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bidakomeye.

Urubanza ruregwamo bose uko ari batandatu rwarangiye kubera kubura ibimenyetso.

Bensouda yaje kugaragaza ko habayeho kotsa igitutu abahohotewe n’iterabwoba ry’abatangabuhamya ko byaba byaratumye urubanza rudashoboka maze abashinjacyaha batangira iperereza rishya ku iterabwoba ry’abatangabuhamya na ruswa.

Muri icyo gihe umushinjacyaha mukuru Karim Khan yari umunyamategeko wunganira Ruto kandi yanze kuguma mu iperereza ry’ibyakozwe muri Kenya nyuma yo gusimbura Bensouda mu 2021.

Umunyamategeko wo muri Kenya, Paul Gicheru, yishyikirije ICC mu mpera z’umwaka wa 2020, ariko urubanza rwa ruswa rw’abatangabuhamya yaregwagamo rwahagaritswe umwaka ushize nyuma y’amakuru avuga ko yapfuye, nk’uko The East African ibitangaza.

Abandi bantu babiri bakekwaho icyaha cyo gutera ubwoba no gutanga ruswa, Philip Bett na Walter Barasa baracyakurikiranywe n’urukiko. Ariko ku wa mbere, umushinjacyaha mukuru wungirije wa ICC, Nazhat Shameen Khan, yatangaje ko arangije iperereza ku ihohoterwa ryakozwe nyuma y’amatora yo muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa