skol
fortebet

ICC yemeza ko Igiye Gukorana Neza na Leta ya Sudani

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) Karim Khan, yasabye akanama k’umutekano ka Loni kwihutisha itangwa ry’ubutabera ku bihumbi by’abaturage ba Darfur muri Sudan bishwe mu 2003.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) Karim Khan, yasabye akanama k’umutekano ka Loni kwihutisha itangwa ry’ubutabera ku bihumbi by’abaturage ba Darfur muri Sudan bishwe mu 2003.

Karim Khan, mushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yabivuze inyuma yo kubonana n’umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare, Abdel Fattah al-Burhan, wahiritse ubutegetsi mu mwaka ushize.

Hari inyuma kandi yuko yari arangije uruzinduko rwe yagiriraga mu ntara ya Darfur.

Ishyirahamwe mpuzamakungu ONU, rivuga ko abantu 300.000 bishwe muri iyo ntambara yatangiye mu mwaka wa 2003.

Bashir, w’imyaka 78, ari muri gereza yo mu murwa mukuru Khartoum kuva mu 2019 akuwe ku butegetsi.

Akurikiranywe na ICC ku byaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha ku kiremwa muntu byakorewe muri Darfur.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yashinje Bashir n’abo bari kumwe ku butegetsi gukora ibyaha by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu,gusahura no gutwika inzu z’abenegihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa