skol
fortebet

Imfungwa idasanzwe yakatiwe burundu igatoroka gereza muri Amerika yafashwe n’imbwa

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imbwa y’impigi y’abashinzwe umutekano yafashe umugabo wahigwaga arimo kugenda akurura inda mu bihuru, ibyumweru bibiri nyuma y’uko atorotse gereza yo muri leta ya Pennsylvania muri Amerika, nk’uko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Danelo Cavalcante, w’imyaka 34, yafatiwe mu gace k’ishyamba nyuma y’uko kajugujugu imuhiga ikoresheje ubuhanga ikumva umwuka we mu ijoro.

Abapolisi n’abasirikare barenga 500 bariho bakora igikorwa cyo kumuhiga kuva yacika gereza mu buryo budasanzwe tariki 31 z’ukwezi gushize kwa Kanama.

Mu kwezi gushize nibwo Cavalcante yakatiwe gufungwa burundu kubera kwica asogose icyuma umugore wari umukunzi we ari imbere y’abana be babiri bato muri Mata(4) 2021.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Josh Shapiro Guverineri wa leta ya Pennsylvania yavuze ko Cavalcante "yacakiwe nta sasu rirashwe" kuwa gatatu saa mbili z’igitondo ku masaha yaho.

Yashimye "akazi k’igitangaza" k’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubufasha “bukomeye bw’abaturage" mu gufata Cavalcante.

Polisi yabwiye abanyamakuru ko itsinda rigari rigizwe n’abagenda ku mafarashi, imbwa, n’indege bari bakwiriye hose mu ishyamba ryo mu gace ka South Coventry Township mu ijoro ryose ririmo imvura n’inkuba.

Bageze hafi y’aho yari yihishe nyuma y’uko inzu imwe ivugije intabaza y’umujura.

Nyuma indege y’urwego rwa Amerika rukurikirana ibiyobyabwenge yafashe umwuka we ahagana saa saba z’ijoro mu ishyamba, ariko biba ngombwa ko ihita ihava kubera ikirere kibi.

Itsinda rito ryatangiye kumugenda runono rikurikiye ahabonetse uwo mwuka guhera saa kumi z’igicuku, amaherezo rimugeraho nyuma y’amasaha ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa