skol
fortebet

Kenya yamaganye gusuzumira abatinganyi mu kibuno

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Kenya rwatangaje ko gusuzuma ko abantu bakora ubutinganyi hagendewe ku bizami byo kugenzura mu bibuno byabo binyuranyije n’ amategetegeko nyuma y’ abatinganyi bo muri iki gihugu bagaragaraje ko iryo suzuma rikorwa mu rwego rwo kubatoteza.
Kimwe na bimwe mu bihugu byo muri Afurika bitarimo u Rwanda muri Kenya ubutinganyi ni icyaha gihanwa n’ amategetgeko, kuko uhamwe n’ icyaha cyo gukora ubutinganyi ahanishwa igifungo cy’ imyaka 14.
Kugeza kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Kenya rwatangaje ko gusuzuma ko abantu bakora ubutinganyi hagendewe ku bizami byo kugenzura mu bibuno byabo binyuranyije n’ amategetegeko nyuma y’ abatinganyi bo muri iki gihugu bagaragaraje ko iryo suzuma rikorwa mu rwego rwo kubatoteza.

Kimwe na bimwe mu bihugu byo muri Afurika bitarimo u Rwanda muri Kenya ubutinganyi ni icyaha gihanwa n’ amategetgeko, kuko uhamwe n’ icyaha cyo gukora ubutinganyi ahanishwa igifungo cy’ imyaka 14.

Kugeza kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe Kenya yari mu bihugu umunani mu Isi birimo gusuzuma abantu bakora ubutinganyi byifashishije ubugenzuzi bukorerwa mu bibuno by’ abakekwa.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) uvuga ko ibyo bihugu ari Cameroon, Egypt, Lebanon, Tunisia, Turkmenistan, Uganda, na Zambia.
Urukiko rw’ ubujirire muri Kenya rwatangaje ko iryo suzuma ari ihohoterwa kandi rikaba ari no kwinjira mu buzima bwite bwa muntu.

HRW ivuga ko ari ubunyamaswa, kubura ubumuntu kandi biteye isoni kuba abaganga bakoresha intoki n’ ibindi bikoresha mu kibuno cy’ umuntu ukekwaho ubutinganyi.

Hari n’ ubundi buryo bukoreshwa ukekwa akaryama ku gitanda yabunuje umuganga akitegereza ku gice cy’ innyo akaba yabasha kumenya niba uwo muntu akora ubutinganyi cyangwa atabukora.

Abatinganyi bishimiye ko urukiko rwakuyeho kubasuzuma ubutinganyi mu kibuno ndetse ngo banizeye ko itegeko ribahana muri Kenya rizageraho rikavaho.

Ibihugu bidashyigikiye ubutinganyi bivuga ko bunyuranyije n’ amahame n’ umuco byabo. Ibindi bikifata ntibigaragaze uruhande bibogamiyeho, gusa hari ibyamaze gufata ubutinganyi nk’ ibintu bibujijwe ndetse binabugira icyaha gihanwa n’ amategeko y’ igihugu.

Abemera bibiliya bavuga ko ubutinganyi ari kimwe mu byaha Imana yanga urunuka ndetse bahamya ko aricyo cyatumye irimbura imigi ya Sodoma na Gomora ivugwa muri bibiliya.

Bamwe mu bayobora amadini n’ amatorero mu Rwanda baherutse gutangaza ko ubutinganyi ari umugambi wa satani wo kurimbura isi, kuko abatuye isi bose bahindutse abatinganyi mu 200 nta muntu waba ayisigayeho bitewe ni uko nta mwana wakongera kuvuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa