Ubutabera
Maroc: Umugabo yanenze Umwami kuri Facebook bimuviramo gufungwa
Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023
Umunyamategeko wunganira umugabo w’Umunya-Maroc ushinjwa kunenga umwami w’icyo gihugu ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye abanyamakuru ko umukiliya we yakatiwe gufungwa imyaka itanu.
Said Boukioud yarezwe "gupfobya ubwami" kubera amagambo yatangaje kuri Facebook mu mwaka wa 2020 anenga kuba Maroc yarazahuye umubano na Israel.
Itegekonshinga rya Maroc rivuga ko ububanyi n’amahanga ari inshingano y’Umwami Mohammed VI kandi ko amagambo ayo ari yo yose yo gushidikanya ku bubasha bwe ahanirwa mu buryo bukomeye
El Hassan Essouni, wunganira mu mategeko Boukioud, yavuze ko icyo gifungo yakatiwe "gikaze kandi nticyumvikana", avuga ko umukiliya we azajurira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *