skol
fortebet

Mu Bufaransa hatangiye urubanza rw’uwari muganga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda wahoze ari muganga yagejejwe mu rukiko mu Bufaransa aregwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Sponsored Ad

Sosthène Munyemana yari muganga w’imyaka 29 w’indwara zifata mu myanya myibarukiro y’abagore wabaga i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, mu gihe jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, yiciwemo abantu barenga miliyoni.

Munyemana, ukomoka i Gitarama, rwagati mu Rwanda, amaze imyaka 29 aba mu Bufaransa, akaba ashinjwa iyicarubozo n’ubwicanyi.

Mu mwaka wa 1995, hashize umwaka umwe jenoside yakorewe abatutsi ibaye, Munyemana yatangiwe ikirego mu mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa.

Abashinjacyaha bo mu Bufaransa byabafashe imyaka 28 kugira ngo iyo dosiye bayishingeho urubanza.

Urufunguzo rw’ibiro by’i Tumba i Butare, ubu ni mu karere ka Huye, ruzagarukwaho cyane muri uru rubanza rwatangiye ku wa kabiri mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa.

Munyemana, wemera ko yari afite urwo rufunguzo, yavuze ko Abatutsi bahungiye muri ibyo biro, umwunganizi we mu mategeko avuga ko umukiliya we yakoraga kuburyo yaburizamo jenoside.

Ariko abashinjacyaha bavuga ko yafungiranagamo Abatutsi mu buryo butari ubwa kimuntu, nyuma bakahakurwa bajyanwe kwicwa.

Ikintu kimwe impande zombi muri uru rubanza zemeranywaho ni uko bitakwihanganirwa ukuntu byafashe imyaka myinshi cyane kugira ngo iyi dosiye igezwe mu rukiko.

Munyemana, uhakana ibyo aregwa, ashobora gufungwa burundu mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa