skol
fortebet

N’iki twizeze mu Rubanza rwa Kabuga ruratangira kuburanishwa mu mizi?

Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside, wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, ruratangira uyu munsi n’ejo kuwa gatanu nyuma y’imyaka ibiri afatiwe mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside, wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, ruratangira uyu munsi n’ejo kuwa gatanu nyuma y’imyaka ibiri afatiwe mu Bufaransa.

Kabuga ni umwe mu bantu bamaze imyaka myinshi, igera kuri 25, bahigwa n’ubucamanza mpuzamahanga ngo baburanishwe.

Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,ibi aregwa we yabyise “ibinyoma”.

Guhera umwaka ushize, Kabuga yagiye yinubira ko yimwe umwunganizi ubwe yavuze ko yifuza, Philippe Larochelle, aho gukorana n’uwo yagenewe n’uru rukiko rwa ONU.

Kuwa gatatu, Philippe Larochelle yasohoye itangazo rivuga ko Kabuga atari buboneka mu rukiko kuko “yimwe uburenganzira bwo guhitamo ubwe umwunganizi”.

Urugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ruteganya ko kubera “impamvu z’amagara, n’inama z’abaganga” urubanza rwa Kabuga, w’imyaka 86, ruzajya ruba amasaha abiri ku munsi gatatu mu cyumweru (kuwa kabiri, kuwa gatatu, no kuwa kane).

Urubanza ruratangira uyu munsi saa yine z’igitondo ku isaha yo ku rukiko i La Haye mu Buholandi ari nayo y’i Mukarange ya Gicumbi (mu cyahoze ari Byumba) mu Rwanda, aho Kabuga yavukiye.

None kuwa kane n’ejo kuwa gatanu mu rukiko harumvwa amagambo afungura urubanza.

Uyu ni umwanya uhabwa impande ziburana ngo zibwire abacamanza baburanisha uko zibona urubanza n’ababuranyi. Muri rusange, ubushinjacyaha ni bwo bwumvwa mbere, hagakurikiraho uruhande ruregwa.

Abacamanza batatu; Iain Bonomy, ukuriye inteko yabo, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Mustapha El Baaj ni bo baburanisha uru rubanza, bafite kandi na Margaret deGuzman nk’umucamanza wo kwiyambaza bibaye ngombwa.

Umucamanza Mustapha El Baaj yashyizwe muri iyi nteko ari mushya muri Kanama(8) uyu mwaka asimbuye umucamanza Graciela Gatti Santana wahawe izindi nshingano na ONU/UN.

Urukiko ruvuga ko inzobere z’abaganga zikurikirana ubuzima bwa Kabuga umunsi ku wundi.

Uru rubanza, rufunguriwe rubanda n’itangazamakuru ryabisabye aho rurimo kubera, ruratangazwa kandi rurimo kuba (rukerereweho iminota 30) ku rubuga rw’uru rukiko mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa