skol
fortebet

ONU yongeye kunenga gahunda y’Ubwongereza yo Kohereza Abasaba Ubuhungiro mu Rwanda

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi-UNHCR ryabwiye Urukiko Rukuru rw’Ubwongereza ko gahunda y’icyo gihugu yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro mu Rwanda iciye ukubiri n’inshingano-remezo icyo gihugu cyiyemeje ku byerekeye impunzi.

Ibyo byavugiwe mu rubanza rwo gutambamira amasezerano atavugwaho rumwe igihugu cy’Ubwongereza giheruka kugirana n’u Rwanda yo kohereza abimukira basaba ubuhungiro mu Rwanda

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, nibwo iri shami rya ONU ryita ku mpunzi ryabwiye urukiko ko u Rwanda “rubuze byinshi mu by’ibanze nkenerwa muri sisteme yarwo yo kwakira impunzi.”

Umunyamategeko uhagarariye UNHCR Madamu Laura Dubinsky yagize ati: “hari ibyuho bikomeye muri politike yo gutanga ubuhunzi mu Rwanda.”

Yongeraho ko “nta cyizere cy’uko hari icyahinduka mu gihe ibyo byuho leta y’u Rwanda itanemera ko bihari ahubwo ikabihakana.”

uru rwego ruvuze ibi nyuma gato y’aho ubwongereza bushimangiye ko kohereza Abimukira mu Rwanda bigishoboka mu mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa